Inyubako ya ECOBANK mu mujyi wa Kigali yahiye

Imwe mu magorofa y’inyubako ibarizwamo icyicaro cya Ecobank mu Mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, yafashwe n’inkongi kuri uyu wa Kabiri.

Iyi nkongi yatangiye ahagana ahagana Saa tanu n’igice. Ahahiye ni hejuru kuri etaje eshatu za nyuma ku gice kirebana n’inyubako ya Makuza Peace Plaza. Umwotsi mwinshi wagaragaraga hanze ariko inyuma nta muriro ugaragara.

Polisi yahise ihagera, itangira ibikorwa byo kuzimya iyi nkongi ari nako ifatanya n’abakozi gukuramo ibintu bimwe na bimwe nk’uko umunyamakuru wa IGIHE wageze bwa mbere abyandika.

Umwe mu bakozi biyi banki utashatse gutangaza amazina ye yumvise ikintu giturika mu cyumba cya 9 k’iyi nyubako.

Ati:”Njye nari ndi mu 8, alarm zitangira gusakuza, ndebye mbona umuriro ari mwinshi, ndwana no kwiruka nsohoka. Nti tuzi neza aho byabereye ariko ni kimwe mu gisenge cya 8 cyangwa icya 9 ku gice kireba kwa Makuza ahaherereye iyi nyubako mu Mujyi wa Kigali”.

Kugeza ubu ntabwo haramenyekana ikintu cyateye iyi nkongi, gusa amagorofa atatu ya nyuma yafashwe n’inkongi yakoreragamo abantu bakodesha. Iyi nkongi nyuma y’aho ibaye, Ecobank yahise ihagarika ibikorwa byayo, abakiliya basabwa kugana andi mashami.

Polisi iri kuzimya ihereye mu igorofa rya cyenda ari naryo rya nyuma ry’iyi nyubako, kuko ariryo ryatangiriyemo iyi nkongi y’umuriro.

Ntiharamenyekana niba hari uwakomeretse, ariko abaganiriye na Kigali Today bavuze ko basizemo ibintu byinshi birimo za telefone zabo, za mudasobwa n’ibindi bikoresho by’akazi, hakaba hataratangazwa muri rusange ibyangiritse, cyane abantu bo bakijije ubuzima bwabo.