Umwuka mubi ukomeje gushyuha hagati y’u Rwanda na RD Congo:Igisasu cyakomereje umunyarwanda i Rubavu

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku wa Mbere tariki 23 Ukwakira 2023 ahagana saa sita n’igice z’amanywa, hari umuturage wo mu Karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda, wakomerekejwe n’isasu ryaturutse mu mirwano ishyamiranyije imitwe ishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hafi y’umupaka w’icyo gihugu n’u Rwanda.

Itangazo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye rivuga ko uyu muturage arimo kuvurirwa ku kigo Nderabuzima cya Cyanzarwe muri Rubavu.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’ubufatanye bukomeje kuranga ubuyobozi bwa Leta ya DR Congo n’imitwe itandukanye y’abarwanyi, iy’abacancuro n’iy’inyeshyamba za FDLR, ariko ko kandi ruzakomeza kurinda umutekano warwo uko bikwiye haba mu kirere, ku butaka ndetse no ku mipaka.

Nta cyo leta ya DR Congo yari yatangaza ku mugaragaro kuri ibi bishya ishinjwa na leta y’u Rwanda.

Leta y’u Rwanda ivuga ko ibyo “birimo kongera ibikorwa by’ubushotoranyi ku mupaka w’u Rwanda, birenze ku masezerano ya Luanda na Nairobi”.

Mu gihe cyashize, abategetsi ba DR Congo bahakanye ko icyo gihugu gikorana na FDLR, bavuga ko ari urwitwazo rw’u Rwanda rwo gukomeza guteza umutekano mucye no gusahura amabuye y’agaciro ya DR Congo.

Iryo tangazo rivuga ko u Rwanda ruzagumishaho uburyo bwo kwirinda ko ikirere cyarwo n’imipaka bivogerwa, no kuburizamo ko imirwano y’umutwe uwo ari wo wose witwaje intwaro yagera mu Rwanda, hagamijwe kurinda umutekano w’Abanyarwanda n’abatuye mu Rwanda.

Iki ni cyo kimenyetso cya vuba aha cy’umwuka wa politiki urushaho kuba mubi hagati y’u Rwanda na DR Congo.