Kenya: Visi Perezia agiye gushyira hanze amazina y’abahoze mu butegetsi bwa Uhuru

Visi perezida wa Kenya Rigathi Gachagua yarahiye ko agiye gushyira ahagaragara urutonde rw’abahoze ari ba minisitiri n’abanyamabanga ba leta bibye igihugu miliyaridi zirenga 24 z’amashilingi, mu gihe cyo gusimburanya kwa ba perezida Uhuru na William Ruto.

Ikinyamakuru Daily Nation cyanditse ko Gachagua yavuze ko mu minsi mike azereka abanya-Kenya urutonde rw’aba bantu, bahoze mu butegetsi bagasiga bejeje isanduku ya leta.

Igihe cyo gutangaza amajwi no kurahira kwa Ruto ngo nibwo aya mafaranga yibwe kandi bamwe ngo bashutse Raila Odinga, kujya kuregera urukiko rw’ikirenga ko yibwe amajwi bagamije kuba basahura abandi biba, ndetse ngo Odinga nta gahunda yari afite yo kujyana ikirego ni aba bamukoresheje.

Aha niho bwana Rigathi Gachagua, ahera ashimangira ibyo yavuze nyuma yo kurahira kwe na William Ruto, agaragaza ko bahawe igihugu kidafite umutungo kuko abambari ba Uhuru Kenyatta bari barawusahuye.

Mu ijambo rya nomeri ya kabiri mu gihugu ashimangira ko Kenyatta na Odinga bahanye ikiganza bagamije kujya bibira hamwe. 

Hari abasesenguzi ba politiki ya Kenya bavuga ko Rigathi Gachagua, yigira nk’ikigoryi akavuga ibiterekeranye agamije kugaragaza shebuja William Ruto nka perezida ushoboye, ibyo bita umukino wa Bad cop na good cop.