Uganda: Abaturage barakajwe no kuba Minisitiri w’intebe yasuzuguye ubutumire bwabo

Abategetsi mu Karere ka Kyotera baravuga ko abaturage barakajwe bikomeye no kuba minisitiri w’intebe Robbinah Nabbanja, ataje gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ibiro by’akarere kandi yaratumiwe akemeza ko azaza.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko icyababaje abaturage, ari uko bubaye ubwa 2 madame Robinah Nabanja yanga kujya mu karere ka Kyotera, yatumiwe nk’umushyitsi mukuru.

Umukuru w’aka Karere avuga ko minisitiri w’intebe, yari yemeye ko azaza kwifatanya n’aba baturage, akabivamo ku munota wa nyuma kubera amatiku ya politiki ahasanzwe.

Uyu mutegetsi w’Akarere arashinja umunyamabanga wa leta ushinzwe imari kumubuza kuza, kubera amakimbiranye aba bombi bafitanye.

Umuyobozi w’Akarere ngo yamenye ko Robinah Nabanja, yanze kuza kwifatanya n’abaturage mu karere gategetswe n’utavuga rumwe n’ubutegetsi, kandi ngo aya makuru nta gihamya ko ari ukuri, nubwo bamushinja kuba mu ishyaka NUP rya Kagulanyi Robert uzwi kandi nka Bobi Wine.

Abategetsi muri aka karere baravuga ko politiki mbi ariyo yaba yatumye minisitiri w’intebe ataza, ariko amakuru avuga ko amashyari ari mu bayobozi atuma hari imishinga myinshi idindira indi igapfa itaranatangira, kuko buri wese aba ashaka kumvisha undi.

Bamwe mu badepite bava mu Karere ka Kyotera, bibaza impamvu abategetsi bazagumya kubuza abaturage amahirwe y’iterambere ku nyngu zabo bwite.

Uretse amatiku ari muri aka Karere no mu bushorishori bwa leta ngo arimo, kuko abategetsi bakuru kuva kuri minisitiri w’intebe, abaminisitiri n’abategetse inteko ishinga amategeko bari kurwana no kwirengera kubera amabati bariye y’abakene mu ntara ya Karamoja.

 Hari ababona ko Robinah Nabanja bigoye ko yava muri Kampala agasanga amazi batayatobye, kuko hari impirimbanyi zatangiye kwibutsa Perezida Museveni, ko akwiye kwibuka ko ari perezida w’abaturage batora, atari umutegetsi w’abo yahaye imirimo gusa.