#TdRwanda2024:Umunya Israel yatwaye agace Muhanga-Kibeho

Mu gace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2024 gakinwe kuva i Muhanga bajya i Kibeho Umunya-Israel Itamar Einhorn ukinira Israel-Premier Tech ni we wegukanye agace Muhanga-Kibeho

Umukino w’amagare umaze kwigarurira imitima y’abatari bake mu Rwanda, hose baba buzuye baje kwihera ijisho.

Ku i Saa tanu zuzuye ni bwo abakinnyi 95 bari bahagurutse mu mujyi wa Muhanga berekeza i Kibeho mu karere ka Nyaruguru.