Iminsi icyenda Warriors izaruhuka mbere y’umukino wa nyuma iri mu myinshi ibayeho mu mateka ya NBA

Imikino ya nyuma ya shampiyona ya basketball muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, izatangira ku itariki ya 30 z’uku kwezi kwa gatanu, niyo mikino ya ‘finale’ ibaye hakiri kare mu myaka 33 ishize.

Ikipe ya Golden State Warriors itegereje iyo bazahura mu mikino ya nyuma.

Golden State, yatsinze imikino 4 ku busa bw’ikipe ya Portland Trail Blazers mu mikino ya nyuma y’igice cy’Uburengerazuba kuwa mbere, izaruhuka iminsi icyenda.

Ku rutonde rw’abaruhutse iminsi myinshi bararangije akazi kare, Golden State Warriors ibaye iya kane mu mateka ya NBA iruhutse igihe kirekire.

Los Angeles Lakers yigeze kuruhuka iminsi 11 mu 1982

Iki kiruhuko kije gifasha iyi kipe ifite ibikombe bibiri bya NBA biheruka, kubera ibibazo by’imvune by’abakinnyi batatu muri batanu babanza mu kibuga.

Kevin Durant, Andre Iguodala na DeMarcus Cousins baracyafite ibibazo by’imvune, bashobora kwifashisha iki kiruhuko kugira ngo bakire neza.

Gusa abakurikiranira hafi uyu mukino ukunzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bibaza niba iki kiruhuko kiri kubafasha cyangwa kibabereye ikibazo.

Mu makipe 10 yabonye ikiruhuko kirekire, arindwi yatsinze umukino wa mbere, yarakomeje yegukana intsinzi mu mikino ya nyuma. Gusa kuri iyi nshuro hararebwa urwego ikipe iriho, iyo bazahura n’uko bakinnyi bahagaze nyuma yo gukina imikino micye.

Icyakora, abasesenguza bavuga ko aka karuhuko iyi kipe ya Golden State yari igakeneye. Gusa ntibisobanuye ko iyi kipe izoreherwa ku mukino wa nyuma mu gihe itegereje uwo bizahura hagati ya Milwaukee Bucks cyangwa Toronto Raptors.

Leave a Reply