Myugariro w’Umunyarwanda ukinira Rayon Sports, Eric Rutanga ashobora kwiyongera ku bandi Banyarwanda babiri, Issa Bigirimana na Patrick Sibomana ikipe ya Yanga Africans Sports Club imaze gusinyisha, mu gihe ibiganiro byaba bigenze neza ku mpande zombi.
Eric Rutanga yemereye itangazamakuru rya Flash ko yatangiye kugirana ibiganiro n’ikipe ya Yanga, ariko kugeza ubu bikaba ntacyo birageraho mu gihe agitegereje gukinira Rayon Sports mu mukino wa nyuma wa shampiyona iyi kipe izaherwaho igikombe.
Rutanga yagize ati “Nibyo natangiye kugirana ibiganiro na Yanga Africans. Bayaratangiye ariko kugeza kuri ubu ntacyo birageraho. Ushiznwe kungurisha akomeje kuvugana na bo, muzabimenya nibiramuka bikunze.”
Rutanga Eric wifuzwa cyane n’ikipe ya Yanga Africans, ari mu bakinnyi batari bake barimo kugera ku mpera z’amasezerano yabo mu gihe habura umukino umwe ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda irangire.
Uwiringiyimana Peter