Perezida Kagame yitabiriye umukino wa 1/2 cya UCL wahuje PSG na Bayern

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaye mu bitabiriye umukino ukomeye wahuje Paris Saint-Germain (PSG) na Bayern Munich, umwe mu mikino yari ihanzwe amaso n’abakunzi b’umupira w’amaguru ku Isi.

Ni amafoto yanyujijwe ku rubuga rwa X rwa perezidanse y’u Rwanda agaragaza umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame ari kumwe na Nasser Al-Khelaifi perezida w’ikipe ya PSG.

Perezida Kagame na Nasser Al-Khelaifi bakurikiye umukino PSG yatsinzemo Bayern

Uyu mukino wabereye mu kibuga cya Parc des Princes cya PSG cyakira abagera ku 47 000, waranzwe n’ishyaka ridasanzwe ndetse n’ihangana rikomeye hagati y’aya makipe y’ibihangange ku mugabane w’u Burayi. Ariko icyawuranze cyane ni imvura y’ibitego byanyuze abafana ku mpande zombi aho umukino warangiye PSG yari mu rugo itsinze ibitego 5-4 bya Bayern munich.

Kuva ku munota wa mbere, amakipe yombi yagaragaje ko yiteguye gutsinda, aho abakinnyi b’ibihangange ku mpande zombi bagiye bahererekanya ibitego mu buryo bushimishije. Paris Saint-Germain yagaragaje ubuhanga mu busatirizi, mu gihe Bayern Munich na yo itasigaye inyuma mu gusubiza ibitero.

Mu bari bitabiriye uyu mukino, harimo na  Perezida Kagame, banyuzwe n’urwego rwo hejuru rw’umupira rwagaragajwe, aho buri kipe yaharaniye gutsinda kugeza ku munota wa nyuma.

Uyu mukino wongeye kwerekana urwego rwo hejuru rw’amarushanwa y’i Burayi, ndetse ugaragaza impamvu amakipe nka PSG na Bayern Munich akomeza kuba ku isonga mu mupira w’amaguru ku Isi.

Kwitabira kwa Perezida Kagame uyu mukino na byo byongeye kugaragaza uruhare rw’u Rwanda mu guteza imbere siporo ku rwego mpuzamahanga, binyuze mu bufatanye n’amakipe akomeye ndetse n’ibikorwa byo kwamamaza igihugu biciye muri siporo.