Polisi y’u Rwanda yasoje ubutumwa bw’amahoro muri Haiti

Polisi y’u Rwanda yasoje ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye yakoreraga muri Haiti, icyiciro cya nyuma,cyageze mu Rwanda kuri iki cyumweru tariki 4 Kanama 2019.

Abapolisi bagize icyiciro cya cyenda cy’abari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Haiti bayobowe na SS. Eduard Kizza bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga I Kanombe.

Inshingazo z’iri tsinda rya nyuma ntizari zitandukanye n’izababanjirije n’ubwo ari bo basoje ubutumwa.

Chief Sergent Mapendo Claude yari ahagarariye abapolisi bato muri ubwo butumwa naho naho IP Alice Kalisa Bayera akaba yari ahagarariye abagore.

Chief Sergent Mapendo yagize ati “Inshingano igihugu cyari cyaduhaye ni ukugarura amahoro muri kiriya gihugu no gufatanya n’abaturage ba Haiti ubwabo mu kubigisha aho igipolisi cy’umwuga kigeze. Izo nshingano tukaba twarazigezeho no kurinda umutekano w’abenegihugu. Inshingano twari twaratumwe n’igihugu twazigezeho. ”

IP Alice Kalisa Bayera ati “Hari nk’ibibazo bimwe abagore batashoboraga kuba babwira abagabo ariko bakabasha kutwiyumvamo cyane nkatwe abagore bakaba batubwira ibibabazo byabo ukabona baratwishimiye  mbese ukabona nabo bafite umwete wo kumva ko igihugu cyacu cyateye imbere ku rwego rw’ abagore.”

Iri tsinda  rya nyuma rya Polisi risoje ubutumwa bw’amahoro bwa Loni rivuga ko ryakoze ibishoboka byose mu kugarura amahoro mu gihugu cya Haiti cyashegejwe n’ibibazo by’imvururu bitasiganye n’imitingito byatumye ituze ribura.

SS Eduard Kiiza ashimangira ko hari aho bagejeje mu kugarura ituze ku gipimo gishimije n’ubwo ariko ngo badasize ibintu biri ku murongo 100 ku rindi.

 “Dusize dukoze neza ibyo twagombaga gukora umutekano urahari ariko bitavuze ko niba tuvuyeyo dusize umutekano ari 100% . Ariko nibura umutekano urahari abaturage barishimye.”

Hirya yo kubungabunga amahoro Abapolisi b’u Rwanda bari bamaze imyaka icyenda batanga umusanzu mu kubaka Haiti biciye mu muganda rusange gufasha mu bikorwa by’ubuvuzi n’isuku ndetse n’inkunga kuri polisi ya Haiti.

CP Jean Bsco Kabera uvugira Polisi y’u Rwanda arashima uko amatsinda y’abapolisi muri rusange yitwaye muri ubwo butumwa.

CP Kabera ati “Isura rero ni nziza bakoze akazi neza barashimirwa uburyo bitwaye ariko nanone tunabaha ikaze mu gihugu cyabo. Baje kugira ngo bafatanye n’abagenzi babo gukomeza gukora inshingano za Polisi zo gucunga umutekano w’abantu n’ibintu ndetse no gukorana n’abaturage muri rusange.”

Kuva mu mwaka wa 2011 kugeza magingo aya Polisi y’u Rwanda ishoje ubutumwa bw’amahoro bwa Loni muri Haiti hari hamaze gusimburana abapolisi bagera ku 1360.

U Rwanda ruza mu myanya y’imbere mu kugira uruhare mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abimbye ku Isi.

Tito DUSABIREMA