Umwana w’imyaka 16 ashobora kwemererwa gukora mu butegetsi bw’igihugu

Kuri ubu Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite
yatangiye gusuzuma ishingiro ry’umushinga w’itegeko rishyiraho sitati rusange
y’abakozi ba Leta.

Uyu mushinga uteganya
uburyo bushya bwo gushaka abakozi mu buryo butaziguye buzifashishwa kugira ngo
abantu bafite ubumenyi bw’imboneka rimwe, binjizwe mu butegetsi bwa Leta
nk’abakozi ba Leta bahoraho.

Iri tegeko riteganya ko
imyaka yo kwemererwa kuba umukozi mu butegetsi bwa Leta ari 18,  icyakora hateganijwe ko umuntu ufite nibura
myaka 16 ufite ubumenyi budasanzwe yemererwe gukora mu butegetsi bwa Leta, bitangiwe
uruhushya rwanditse na Minisitiri.

Muri uyu mushinga hateganijwe ko umukozi ukorera ku masezerano, umwanya akoraho ukaza gushyirwa ku mbonerahamwe y’imyanya y’imirimo ashobora kuwushyirwamo atongeye kunyura mu ipiganywa, iyo umwanya utahinduye icyiro ubarizwamo; yujuje ibisabwa kandi atarahanwe mu rwego rw’akazi.

Nyuma yo gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo bitandukanye kuri uyu mushinga w’itegeko rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta kandi bigasubizwa na Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Abadepite bemeje ishingiro ryawo.