Abanyarwanda 32 barimo Abapasiteri 24 bo mu itorero rya ADEPR mu rurembo rwa Uganda, abacungamutungo batatu n’umwarimu umwe n’abandi bane bari bafungiye muri iki gihugu bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 12 Nzeri.
Aba banyarwanda bazanywe n’Urwego Rushinzwe Ubutasi bwa gisirikare muri Uganda, CMI, babasiga ku mupaka w’u Rwanda na Uganda ahagana saa mbiri z’umugoroba.
Maboko Augustin wari Umupasiteri wa ADEPR mu Karere ka Kibale wageze muri iki gihugu mu 2007, yabwiye itangazamakuru ko bafashwe tariki 23 Nyakanga 2019 ubwo bari bahuriye ku Rurembo rwa ADEPR muri Uganda.
Ati “Twafatiwe mu rusengero aho bita Kibuye i Kampala, badusanze mu rusengero turi abantu bagera nko kuri 40 turi mu nama y’itorero, tugiye kubona tubona hinjiye abantu bafite imbunda, amapingu n’inkoni bahita batwuriza imodoka batujyana kuri gereza.”
Hashize iminsi ibiri, ngo nibwo batangiye kubabaza icyo bakoraga mu rusengero n’icyabazanye muri Uganda.
Maboko avuga ko iyo bajyaga kubabaza, babanzaga kubambika ingofero mu maso ngo batarebana n’abababaza.
Ati “Iyo twajyaga kubazwa batwambikaga ibigofero bidupfuka mu maso ku buryo utarebaga umuntu ukubaza, abandi barabakubitaga ariko twe nk’abapasiteri baratwubashye batwambika ibyo bintu bidupfuka amaso mpaka. Ahantu twari dufungiye twari benshi ndetse hari harimo n’abandi bantu bo mu bindi bihugu.”
Uyu mupasiteri yavuze ko mu bantu 40 bafunganwe, basizeyo batatu gusa ngo abandi bagiye babarekura bitewe n’uko babaga baravukiye Uganda cyangwa bafite ubwenegihugu bwaho.
Abayobozi ba ADEPR ngo batangiye guhigwa mu kwezi kwa Kabiri uyu mwaka, aho ngo abayobozi ba Uganda bavugaga ko batifuza iri torero mu gihugu cyabo.
Bareke Jean de la Paix w’imyaka 28 uvuka mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Mulindi, we yafatiwe muri Uganda tariki 12 Kamena 2019 ubwo yari agiye kugura imyenda.
Ati “ Nagiyeyo ngiye kugura utwenda kuko ndahaturiye cyane. Nagezeyo ndayigura mpagarara ku ruhande umwanya muto nk’iminota 30, ngiye kubona mbona umuntu aramfashe ngo nimuhe ibyangombwa ndabimwereka asanga ndi umunyarwanda ahita anyuriza imodoka anjyana kuri gereza ya Kisoro.”
Aho hantu yarayeyo umunsi umwe, bukeye we n’abandi banyarwanda yahasanze baburiza imodoka babajyana i Mbarara, bahava bajyanwa i Kampala ku cyicaro gikuru cy’Urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare, CMI.
Ati “Tugezeyo barambaza ngo ntabwo wabaye umusirikare? ndabahakanira bambwira ko bagiye gukora iperereza ngo nibasanga naramubaye bazampana bihanukiriye.”
Bareke yavuze ko nyuma y’amezi abiri haje abantu bavuga Ikinyarwanda, bakababaza ibibazo by’aho bafatiwe, bakabasinyisha ubundi ngo barongera barigendera.
Abarekuwe bavuga ko muri iyo gereza bari barimo hafungiyemo abanyarwanda benshi ku buryo batakwifuriza abandi banyarwanda kujya muri icyo gihugu.
Aba banyarwanda batotejwe barekuwe mu gihe u Rwanda rwiteguye kwakira intumwa za Uganda kugira ngo haganirwe ku ishyirwa mu bikorwa ku masezerano ibihugu byombi biherutse gusinyana muri Angola agamije guhagarika umwuka mubi umaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.