Kwibuka29: Abarokokeye Kimihurura bijejwe ko ikibazo cy’imanza z’indishyi zitarangijwe gikemuka vuba

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Gasabo,avuga ko ikibazo cy’imanza z’indishyi z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 zitarangijwe n’icyifuzo cyo kubaka urukuta runini rwandikwaho amazina y’Abatutsi bishwe muri Jenoside nocide mu Murenge wa Kimihurura bigomba gukorwa vuba bidatinze.

Mu Murenge wa kimihurura niho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangiriye, kuko ho indege y’uwari perezida Juvenal Habyarimana ikimara guhanurwa, abatutsi batangiye kwicwa nk’uko bivugwa mu buhamya bw’abaharokokeye.


Umwe ati “Muri aka gace , niho Jenoside isa naho ari ho yatangiriye nyir’izina kubera ko ku itariki ya 06 Mata 1994 mu rukerere aha bitaga mu kimisitiri abajepe batangiye kwicwa. Mu ma saa mbiri indege ikimara guhanurwa, abajepe bahise bashyiraho bariyeri muri kariya gace ko mu rugando, kugira ngo abantu batabona uko bahungira muri CND aho Inkotanyi zari ziri.”


Undi ati “Inkoni zari zaranyishe,najyaga mu rugando ngakubitwa, nigeze gukubitirwa kuri sitasiyo mu mujyi, baraye bankubita kuva saa kumi z’umugoroba kugeza saa cyenda za manywa bavuga ngo reka bice umututsi.”


Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Gasabo, Kabagambire Theogene, avuga ko Kwibuka ari inkingi ikomeye yo kunga ubumwe bw’abanyarwanda.

Kabagambire yavuze ko hari imanza za gacaca zitarangijwe anakomoza ku rukuta runini rwakwandikwaho amazina y’abatutsi bishwe muri Jenoside mu murenge wa kimihurura nk’uko abarokotse babyifuje.


Ati “Kwibuka nyabyo ni inkingi ikomeye y’ubumwe bw’abanyarwanda, imanza za gacaca zaraciwe ,ariko inyinshi ntizasozwa ndetse n’ubwishyu ntibwatanzwe ku bantu bangirijwe imitungo. Abarokotse Jenoside ba hano twahoraga dusaba ko aya amazina tubasha kubona tunibuka, uko imyaka igenda ishira abibuka aya mazina bagenda basaza.”

Yakomeje agira ati “Niho twifuzaga rero ko dufatanyije n’urwego rw’umurenge habaho kubakwa urukuta runini naya mazina akazajyaho nibura abantu bakajya basanga amazina y’abantu bapfiriye hano kimihurura byaba bidufashije cyane.”


Bwana Mudaheranwa Regis, Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Gasabo, yavuze ko ibibazo by’imanza za gacaca zitarangijwe, bizakorwaho bidatinze.


Ati “Icyo leta ibashije n’ibindi izabikora, Jenoside nta mupaka yagiraga ku murenge wa kimihurura nibabura aho bubaka ngo bashyireho amazina bazaze muri gasabo, ibindi bijyanye na kashi mpuruza nzabikora, ndumva nta kibazo rwose kuko mbifitiye ubushobozi.”

Tariki 12 Mata1994, niwo munsi bamwe mu batutsi bari batuye mu Murenge wa Kimihurura bishwe kuko abatutsi barenga 467 bishwe kuri iyi tariki.