Abantu 17, barimo n’abana batatu, baburiwe irengero nyuma yuko ubwato bari barimo burohamye mu mugezi ku wa gatatu rwagati muri Malawi.
Polisi yavuze ko itsinda ry’abantu 22 bari barimo kwambuka umugezi wa Rusa, berekeza mu muhango wo gushyingura wo mu karere ka Mchinji.
Batanu muri bo bashoboye koga bava muri uwo mugezi.
John Nkhoma, komanda wa polisi muri ako gace, yabwiye urubuga rw’amakuru Zodiak Online rwo muri icyo gihugu ko ubwo bwato bwari buto ugereranyije n’abo bagenzi bwari butwaye.
Kuri uyu wa kane, abandi bakora ubutabazi bitezwe gutangira igikorwa cyo gushakisha abo baburiwe irengero.
Hagati aho, abategetsi bo muri ako karere bagiriye inama abahatuye kwirinda kugenda mu bwato mu migezi yabayemo imyuzure.
Malawi irimo gusubira mu buzima busanzwe, nyuma y’uko mu kwezi gushize inkubi y’umuyaga ivanze n’imvura nyishi, yishe abantu 511 naho abandi 533 baburirwa irengero.