Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yageze i Moscow mu Burusiya, aho agiye guhagararira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, mu nama ya gatatu ihuza u Burusiya n’ibihugu bya Afurika (Russia–Africa Summit), iteganyijwe kuba kuva ku wa 28 kugeza ku wa 29 Ukwakira 2026.
Dr. Nsengiyumva yageze mu murwa mukuru w’u Burusiya ku wa Kabiri, tariki ya 27 Ukwakira 2026, aho azitabira iyi nama ihuriza hamwe abayobozi b’ibihugu na za Guverinoma zo muri Afurika, bagamije kuganira ku buryo bwo kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’impande zombi.
Iyi nama izayoborwa na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, afatanyije na Perezida w’u Burundi akaba na Perezida uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Évariste Ndayishimiye.
Biteganyijwe ko iyi nama izitabirwa n’intumwa ziturutse mu bihugu 48 bya Afurika, muri byo 22 bikazaba bihagarariwe n’abakuru b’ibihugu. Ibi bigaragaza uburemere bw’iyi nama mu rwego rw’imibanire mpuzamahanga n’ubufatanye hagati y’u Burusiya n’umugabane wa Afurika.
Mu biganiro biteganyijwe, abayobozi bazibanda ku gushimangira umubano wa politiki, ubucuruzi, ishoramari, siyansi, ikoranabuhanga ndetse n’ubufatanye mu bijyanye n’umuco n’imibereho myiza y’abaturage.
Iyi nama kandi iteganyijwe gusiga hemejwe inyandiko isoza ibiganiro, gahunda y’ibikorwa by’ubufatanye hagati y’u Burusiya na Afurika mu myaka ya 2027–2029, ndetse n’itangazo rigaragaza ubufatanye mu gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence) mu bikorwa bya gisivili.
Hateganyijwe kandi ko hasinywa amasezerano atandukanye hagati y’u Burusiya n’ibihugu bya Afurika, agamije guteza imbere imikoranire mu nzego zitandukanye.
U Rwanda n’u Burusiya bisanzwe bifitanye umubano w’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ingufu, ubuzima, siyansi n’ikoranabuhanga.
Ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’amashuri makuru na za kaminuza mu 2023. Mu kwezi kwa Gicurasi 2026, byanagiranye amasezerano agamije guteza imbere ubufatanye mu rwego rw’ubuzima, harimo no gukoresha ingufu za nucléaire mu buvuzi.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Maj Gen Joseph Nzabamwita, aherutse kugaragaza ko u Rwanda rwifuza kurushaho kwagura ubufatanye n’u Burusiya mu nzego zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, ishoramari, ubuzima, uburezi, umutekano, siporo n’ubukerarugendo.
Yanavuze ko impande zombi zitegura gusinya amasezerano agamije gushyiraho komisiyo ihuriweho izajya ihuza kandi igakurikirana ubufatanye mu bya politiki, imibereho myiza n’ubukungu.
Iyi ni yo nama ya gatatu ihuza u Burusiya na Afurika. Iya mbere yabereye i Sochi mu Burusiya mu 2019, mu gihe iya kabiri yabereye i Saint Petersburg mu 2023.

