Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, yahamagaje Chargé d’Affaires w’igihugu cye mu Rwanda, Alice Kimpembe Bamba, mu ibaruwa inamenyesha uwari waragenwe nka Ambasaderi mushya mu Rwanda ko atagomba gutanga impapuro zimwemerera izo nshingano.
Ibaruwa yahamagarijwemo Alice Kimpembe Bamba imumenyesha ko agomba kuba asubiye i Kinshasa ni nayo namenyesherejwemo Ambasaderi w’u Rwanda muri RDC, Vincent Karega, ko agomba kuva ku butaka bwa RDC mu gihe cy’amasaha 48.
Karega yategetswe kuba yavuye muri RDC bitarenze ku wa 2 Ugushyingo ariko we yahisemo kuva mu gihugu mbere y’icyo gihe, ahita ataha ku manywa yo kuri uyu wa Mbere.
Yafashe indege yamugejeje muri Congo Brazaville aho yavuye agana i Kigali.
Ibaruwa ya Lutundula ivuga ko uwari waragenwe nka Ambasaderi wa RDC mu Rwanda yategetswe kudashyikiriza abayobozi b’u Rwanda impapuro zibimwemerera kugeza igihe azahererwa amabwiriza mashya.
Ni mu gihe Kimpembe wari umaze igihe kinini ariwe uyobora Ambasade ya RDC i Kigali we yahamagajwe i Kinshasa kugira ngo ajye kuganira n’abayobozi be ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na RDC.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Mukurarinda Alain, yabwiye IGIHE ko rwo dufafite gahunda yo kwirukana Abadipolomate ba RDC.
Ati “ Mu bya dipolomasi, ntabwo buri gihe uko igihugu gifashe umwanzuro runaka ari ko n’ikindi gihugu kigomba kubigenza […] itangazo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye ntabwo yigeze ishyiramo ko yirukanye uhagarariye Ambasaderi wa RDC mu Rwanda, niba ntabyo yatangaje, ibiri mu itangazo nibyo bigomba gukorwa.”
Hari hashize imyaka igera ku icumi RDC itagira Ambasaderi mu Rwanda ahubwo inshingano zifitwe na Chargé d’Affaires.