Wenceslas Twagirayezu woherejwe mu Rwanda na Danmark, wari ukurikiranweho ibyaha bya jenoside yagizwe umwere

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rwagize umwere Wenceslas Twagirayezu ,woherejwe mu Rwanda na Denmark ku byaha yari akurikiranyweho.

Twagirayezu Wenceslas, urukiko rwamugize umwere hashingiwe ko imvugo z’abatangabuhamya zivuguruzanya mu mirimo yagiye akora ndetse n’amashyaka yagiye abamo  ndetse uregwa yagaragaje ibimenyetso bitandukanye ko jenoside yabaye atari mu Rwanda .

Twagirayezu Wenceslas ngo yari muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kandi ubushinjacyaha ntibwagaragaje ibimenyetso bivuguruza ibyo uregwa yavugaga.

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, rwahanaguyeho ibyaha bitandukanye birimo icyaha cya jenoside n’ibindi, rutegeka ko  Wenceslas Twagirayezu woherejwe mu Rwanda na Denmark ahita arekurwa kuko ari umwere ku byaha yari akurikiranyweho.

Twagirayezu waregwaga ibyaha bifitanye isano na jenoside, yari amaze imyaka itanu aburanira mu Rwanda aho yari yunganiwe na Me Bruce Bikorwa.

Ubushinjacyaha bwamuregaga ko yakoreye ibyaha ahantu hatandukanye mu karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda nko ku kiliziya ya Busasamana, Commune Rouge n’ahandi.

Urukiko rwatesheje agaciro iby’ubushinjacyaha ko nta shingiro bifite maze rutegeka ko ahita arekurwa aho yari mu igororero rya Nyanza (Mpanga).

Iki cyemezo cyasomwe uruhande ruregwa ndetse n’ubwunganizi bwe buhari ndetse n’imiryango ya Twagirayezu, aho cyasojwe bahoberana, bishimiye icyemezo cyari gifatiwe Wenceslas Twagirayezu.

Theogene Nshimiyimana