Umukandida ku mwanya wa Perezida w’Ihuriro ry’Amashyaka Azimio la Umoja One Kenya Coalition, bwana Raila Odinga yanenze mukeba we bazahangana bwana William Ruto, kuko atagaragaza uko azarwanya ruswa ifatwa nk’imungu y’iki gihugu, mu gihe yaba atorewe kuba Perezida.
Ikinyamakuru Daily Nation cyanditse ko bwana Odinga yavugiye mu ntara ya Nyamira, ko yiyumviye imigabo n’imigambi ya Ruto, agasanga ari icyuka gusa kuko atigeze yumva uko yazarwanya ruswa.
Iturufu ya Raila Odinga na Martha Karua bafatanije kwiyamamaza, ni ukurandura ruswa mu gihugu, aho umuco wa Kitu kidogo wamaze gufata.
Uyu munyapolitiki nawe wakunze kutavuga rumwe n’ubutegetsi, yavuze ko imigabo n’imigambi ya Ruto ari ibintu byo gukurura abantu gusa, nta gifatika kirimo, abantu badakwiriye kumwizera.
Nubwo William Ruto ntacyo arasubiza kubyavuzwe n’uwo bazahangana, nawe yakunze kuvuga ko nta butegetsi bwa Raila Odinga, kuko ngo ari umusaza uraho gusa ushaka gusazira ku ntebe, ntacyo azayikoraho n’uwayimuha.
Amatora muri iki gihugu azaba tariki 9 Kanama 2022, byitezwe kureba niba azaba mu mutuzo agatandukana n’amaze igihe ahaba.