Ibihugu byo muri CEDEAO byemeje kohereza ingabo muri Niger

Ibihugu byo muri mu muryango w’ubukungu w’Afurika y’uburengerazuba (CEDEAO), byemeje kohereza ingabo muri Niger vuba cyane hashoboka, nyuma y’inama yiga ku ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye muri icyo gihugu.

Muri iyo nama idasanzwe yo kuri uyu wa Kane tariki 11 Kanama 2023, mu murwa mukuru Abuja wa Nigeria,  aba bategetsi bavuze ko bemeranyijwe gushyira hamwe umutwe wa gisirikare wo kuba witeguye kugabwa igihe icyo ari cyo cyose.

Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, yavuze ko ikoreshwa ry’ingufu ryaba ari amahitamo ya nyuma.

Agatsiko ka gisirikare kafashe ubutegetsi muri Niger ku itariki ya 26 Nyakanga 2023.

Nyuma y’iyo nama ya CEDEAO, Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara, yavuze ko uwo muryango mbere wagiye ujya mu bindi bihugu byo muri Afurika kugira ngo usubizeho ubutegetsi bushingiye ku itegekonshinga.

Yagize ati “Uyu munsi twisanze mu bintu bisa nk’ibyo muri Niger, kandi ndifuza kuvuga ko CEDEAO idashobora kwemera ibi.”

Perezida Ouattara yavuze ko Côte d’Ivoire izatanga batayo igizwe n’abasirikare bari hagati ya 850 na 1,100, anavuga ko abasirikare bavuye muri Nigeria na Bénin na bo bazoherezwa.

Omar Touray, Perezida w’itsinda rya CEDEAO, yavuze ko abanyamuryango bafashe icyemezo cyo gutegeka iyoherezwa muri Niger ry’umutwe witeguye kugabwa igihe icyo ari cyo cyose kugira ngo usubizeho ubutegetsi bushingiye ku itegeko nshinga.

Nta yandi makuru arenzeho yatanze ku kuntu uwo mutwe bateganya kwegeranya, uzaba umeze cyangwa igikorwa uzakora.

Abahiritse ubutegetsi muri Niger mbere baburiye ko bazirwanaho, igihe haba habayeho igikorwa cya gisirikare icyo ari cyo cyose.

CEDEAO yari yahaye abahiritse ubutegetsi muri Niger igihe ntarengwa cyo ku cyumweru gishize, ngo babe bamaze gusubizaho guverinoma yatowe mu buryo bwa demokarasi, ariko ako gatsiko karacyirengagije.

Ahubwo abasirikare bahiritse ubutegetsi bashyizeho guverinoma nshya.

Amerika n’Ubufaransa bifite ibigo bya gisirikare muri Niger, muri gahunda y’ibikorwa byo guhashya imitwe yitwaje intwaro yiyitirira Islam, ikorera mu karere ka Sahel.

Muri iki cyumweru, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken yabwiye BBC ko itsinda rya Wagner ry’abacanshuro b’Abarusiya ririmo gufatirana kuba hari umutekano mucye muri Niger.