Uganda: Umurwayi warurembejwe n’indwara zidakira yiyahuye

Umurwayi wari urembejwe n’indwara zidakira zirimo impyiko na Diabetes yiyahuye ahanuka mu igorofa ya munani mu bitaro bya Kiruddu mu karere ka Makindye.

Ikinyamakuru The Monitor cyanditse ko uyu murwayi yaraje gufata imiti agendera mu kagare kifashishwa n’abantu batabasha guhagarara, aherekejwe n’umwana we w’umuhungu.

Umuvugizi wa Ministeri y’Ubuzima yabwiye iki kinyamakuru ko uyu murwayi yatumye umwana we icyayi, undi yajya kukizana agahita asimbuka mu igorofa ya munani  agahita ashiramo umwuka.

Ibitaro byavuze ko bene ubu bwoko bw’imfu buba bugoranye kubukumira, bihakana ko haba hariho uburangare bwabyo.