Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yavuze ko bari gukora “ibitero bigari” bya gisirikare mu gace ka Ituri bigamije kurandura imitwe y’inyeshyamba z’abanyamahanga.
BBC ivugako Kuri iki cyumweru, Perezida Tshisekedi yasuye akarere ka Ituri ahamaze iminsi havugwa ubwicanyi buhitana abaturage hagati y’abo mu bwoko bw’aba Hema n’aba Lendu.
Bwana Tshisekedi yahamagariye abatuye aka gace kurekeraho kwicana nk’uko bitangazwa n’ibiro bye.
Mu ijambo rye, yatangaje ko ibitero bya gisirikare biriho bigamije kurandura imitwe ya gisirikare muri iyi ntara ya Ituri.Yavuze ko ibi bikorwa bya gisirikare bizakomereza mu Ntara ya Kivu y’Epfo muri aka gace k’iburasirazuba bwa Kongo.