Depite Moses Kuria uhagariye agace ka Gatundu y’amajyepfo yasabye Perezida Uhuru Kenyatta gusesa Guverinoma kuko uko ihagaze ubu ntacyo azageranaho nayo.
Iyi ntumwa ya rubanda yashingiye kukuba hari abaminisitiri bane baherutse gushyirwa mu majwi ko bashaka kwica Visi Peresida William Ruto.
Ikinyamakuru The Nation cyanditse ko Kuri uyu mudepite ngo bigoye ko guverinoma icitsemo ibice yateza imbere igihugu,igisubizo ngo cyaba gusesa guverinoma yose hakajyaho ihuje imyumvire.