Ibitazibagirana ku munsi u Rwanda rwibohoye ba Gashakabukahe

Mu mwaka 1962 ku itariki ya 1 Nyakanga ni umunsi u Rwanda rwigobotoye ingoma ya ba Gashakabuhake b’Abanyaburayi, rushyira iherezo ku ngoma nkoloni  y’Ababiligi

Ubusanzwe itariki ya 1 Nyakanga, ni umunsi wa 182 w’umwaka. Iminsi 183 ngo umwaka urangire. Kuri iyi tariki mu mwaka wa 1962 nibwo u Rwanda n’ u Burundi bwahawe ubwigenge n’abakoloni b’Abababiligi .

ku itariki ya 25 Nzeri 1961, mu Rwanda habayeho kamarampaka ngo hatorwe niba u Rwanda rwaba repubulika cyangwa se rugakomeza kuba ubwami.

Ku bwiganze hatowe ko habaho repubulika, Inteko inshingamategeko yahise itora ko Kayibanda Gregoire aba Minisitiri w’intebe, mu gihe Mbonyumutwa Dominique yagizwe Perezida w’iyo guverinema y’inzibacyuho.

Hari ku itariki ya 01 ukwezi kwa Nyakanga 1962, ubwo Ububiligi n’indorerezi z’Umuryango w’Abibumbye batangaga ubwigenge bwuzuye ku Rwanda n’Uburundi, Repuburika  y’u Rwanda iyoborwa n’ishyaka MDR-Parmehutu.

Tariki 1 Nyakanga 1962, u Rwanda rwabonye ubwigenge maze abakoloni b’Ababiligi barekura imyanya bari bafite mu butegetsi bw’igihugu, baha ubutegetsi abene gihugu.

Ubusanzwe impuguke zisobanura  ubwigenge bw’igihugu nko kwibohora kikava ku ngoyi y’umunyamahanga cyangwa agatsiko kaba kagikandamije, maze abenegihugu bakisanzura iwabo.

Impuguke muri politiki mpuzamhanga zivuga ko  ubwigenge bw’igihugu ari ukugira ubusugire n’ubwigenge busesuye, maze igihugu kikayoborwa na bene cyo kandi atari bamwe bakandamiza abaturage.

Yvonne Murekatete

Leave a Reply