Perezida kagame yakoreye ubuvugizi zimbabwe ku bihano irimo

Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa, yatangaje ko Perezida Kagame, yavuganiye igihugu cye ku bayobozi b’ibihugu by’ibihangane bari bakoraniye mu nama ya G7, mu Bufaransa mu cyumweru gishize, ku bijyanye no kuba cyakurirwaho ibihano.

G7 igizwe na Leta zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, u Bufaransa, u Butaliyani, u Budage, u Buyapani na Canada.

Perezida Kagame avuye mu nama ya G7, u Rwanda rwari rwatumiwemo nk’igihugu kitari umunyamuryango, yakomereje mu Buyapani mu nama yahuje iki gihugu n’umugabane wa Afurika, izwi nka Tokyo International Conference on African Development (TICAD), ari naho yahuriye na mugenzi we Mnangagwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa Gatanu, Perezida Mnangagwa yavuze ko Perezida Kagame, yamubwiye ko yatanze ubusabe ku bihugu bya G7, ku bijyanye no gukuriraho Zimbabwe ibihano.

Mnangagwa yagize ati “By’umwihariko na Perezida Kagame, twaganiriye ku buryo bwo gukemura ikibazo cy’ibihano. Mu nama iheruka ya SADC yabereye i Dar Es Salaam, SADC yafashe umwanzuro ko dufatanyije tugomba gusaba AU, ko igihe izaba igiye mu muryango w’Abibumbye, yavuga ku gukuraho ibihano.”

Yakomeje agira ati “Ubunyamabanga bwa SADC bugomba kandi gusaba ikurwaho ry’ibihano. Ariko ibihugu ku giti cyabyo nk’u Rwanda rwa Kagame, barimo gukora ubuvugizi.

Bavuganiye Zimbabwe mu nama ya G7. Perezida Kagame yitabiriye inama ya G7 kandi yashoboye guhura n’abayobozi bayo abagezaho ubusabe bwo gukuriraho ibihano  Zimbabwe.”

Leta Zunze Ubumwe za  Amerika ziherutse kongerera Zimbabwe andi mezi 12 ku bihano zayifatiye mu 2003.

Zimbabwe n’abayobozi bayo 76 bafatiwe ibihano, nyuma yo gushinja Leta ya Robert Mugabe igitugu, akarengane no kugirira nabi abatavuga rumwe na yo.

Ibihugu birimo Amerika, u Bwongereza n’Umuryango  w’Ubumwe bw’u Burayi byafatiye Zimbabwe, ibihano bitandukanye birimo ibireba abantu ku giti cyabo n’ibireba Guverinoma.

Mu byo yabujijwe harimo ubucuruzi bw’intwaro n’imfashanyo y’ibyo bihugu itanyuze mu miryango itegamiye kuri  Leta.

Ikinyamakuru Sunday Mail cyo muri Zimbabwe, cyanditse ko Perezida Mnangagwa yavuze ko mugenzi we w’u Rwanda, Kagame, bafatanyije cyane mu rugamba rwo kurwanya ibihano igihugu cye cyafatiwe.

Ibi bakaba barabiganiriyeho banareba  uko buri muyobozi muri G7 abyumva.

Ati “Hamwe n’umuvandimwe wanjye Perezida Kagame, ni ugukomeza kungurana ibitekerezo ku birebana na Afurika.”

Umubano hagati y’u Rwanda na Zimbabwe, ukomeje kwaguka by’umwihariko kuva ubwo Robert Mugabe yasimburwaga na Mnangagwa.

 Abayobozi bakuru ku mpande zombi bakunze kugira ingendo mu bihugu byombi.