RDC yagaritse ingendo z’indege za RwandAir

Sosiyete y’u Rwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere, Rwandair, yahagaritswe gukorera ku butaka bwa Repubulika Iharanir Demokarasi ya Congo, nyuma yaho  iki gihugu gishinjije u Rwanda ko hari ubufasha ruri guha abarwanyi ba M23.

Uyu ni umwe mu myanzuro yafashwe n’inama nkuru y’umutekano iyobowe na Perezida Felix Tshisekedi n’abandi bayobozi mu ngabo za RDC.

Leta ya RDC yananzuye ko umutwe wa M23 ufatwa nk’umutwe w’iterabwoba ndetse ugahita wirukanwa mu biganiro bya Nairobi bihuza iyi leta n’imitwe yitwaje intwaro.

Umuvugizi wa leta ya RDC Patrick Muyaya Katembwe yagaragaje ko bagendeye ku bimenyetso n’ubuhamya bw’abaturage bemeza ko M23 ifashwa n’ingabo z’u Rwanda.

Ati “Ibikoresho bya gisirikare byagaragaye ndetse n’amashusho yafashwe n’ingabo zacu, hakiyongeraho n’ubuhamya bw’abaturage bigaragaza ko M23 iterwa inkunga n’igisirikare cy’u Rwanda. Bitewe nuko u Rwanda rushyigikiye abarwanyi ba M23, hafashwe umwanzuro wo guhagarika ingendo z’indenge ya Rwandair zerekeza mu gihugu cyacu. Ni icyemezo kigaragaza ko u Rwanda ruri kubangamira inzira y’’amahoro.”

Patrick Muyaya yakomeje avuga ko hagendewe kuri ibyo umutwe wa  M23 ugomba gufatwa nk’umutwe w’iterabwoba kandi ugahita ukurwa mu biganiro by’amahoro.

Ati “Inama nkuru y’umutekano yemeje ko M23 ifatwa nk’umutwe w’iterabwoba, ukaba wakuwe mu biganiro by’amahoro bya Nairobi bihuza iyi leta n’imitwe yitwaje intwaro.”

Iyi nama kandi yanemeje ko hahamagazwa ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugira ngo amenyeshwe ibyo guverinoma ya Congo itumvikanaho n’u Rwanda.