Nibura abantu umunani baguye mu gitero cy’indege cyagabwe na Israel mu mujyi wa Tyre, mu majyepfo ya Libani, mu gihe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ibiganiro by’amahoro hagati ya Amerika na Iran bigeze ku cyiciro cya nyuma.
Ku wa 9 Kamena 2026, ingabo za Israel zabanje gusaba abaturage batuye mu mujyi wa Tyre kuwuvamo byihuse mbere yo kugaba ibitero byahitanye abaturage ndetse bigateza iyimurwa ry’abatari bake.
Ibi bitero bibaye nyuma y’igihe gito Israel na Iran bitangaje ko byemeranyije guhagarika imirwano yari imaze igihe ikaze. Nubwo habayeho umuhate wo kugabanya ubushyamirane, Israel yakomeje ibikorwa bya gisirikare mu majyepfo ya Libani, ivuga ko bigamije guhangana n’umutwe wa Hezbollah.
Trump yavuze ko ibiganiro biri hagati ya Washington na Tehran biri gutanga icyizere, agaragaza ko amasezerano ashobora kugerwaho mu minsi mike iri imbere. Yongeyeho ko ayo masezerano ashobora gutuma urujya n’uruza rw’ubucuruzi runyura mu nzira ya Hormuz rwongera gukora neza.
Perezida wa Amerika yanatangaje ko yagiriye inama Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yo kwitonda no kwirinda ibikorwa bishobora kubangamira inzira y’ibiganiro by’amahoro. Gusa Netanyahu yashimangiye ko igihugu cye gifite uburenganzira bwo kwirwanaho no kurinda abaturage bacyo.
Ku ruhande rwa Iran, abayobozi bayo batangaje ko bagikomeje ibiganiro na Amerika, ariko baburira ko gukomeza ibitero muri Libani bishobora kongera umwuka mubi mu karere no gushyira mu kaga gahunda y’amahoro iri kuganirwaho.
Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ya Libani igaragaza ko kuva imirwano yongeye gukaza umurego muri Werurwe 2026, abantu 3,666 bamaze kwicwa mu gihe abarenga 11,300 bakomeretse.
Minisitiri w’Intebe wa Libani, Nawaf Salam, yavuze ko kuva muri Mata 2026 Israel imaze kugaba ibitero by’indege bigera ku 3,500 mu majyepfo y’igihugu, byangiza inyubako nyinshi ndetse bigasenya imidugudu imwe n’imwe.

