Abimukira ba mbere bavuye mu Bwongereza baragera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko abimukira bava mu bwongereza bazagera mu Rwanda bavuye kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Kamena 2022, Umubare w’Abo uramenyekana mu masaha Ari buze.

 Ibi guverinoma yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Kamena 2022, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kigaruka kuri gahunda yo kwakira abimukira bavuye mu Bwongereza.

Leta y’u Rwanda yashimangiye ko abimukira bazaza mu Rwanda  bazaba batahafungiye, uzumva  atahishimiye ashobora gusubira mu gihugu cye cyangwa agategereza ko hari igihugu yifuza  cyemera kumwakira.

Ku baryamana bahuje ibitsina bafite impugunge, Guverinoma yasobanuye ko mu Rwanda abantu bose bareshya imbere y’Amageko, bityo ko badakwiye kugira impungenge ndetse ko u Rwanda nta mategeko rugira avangura, haba hashingiwe ku ruhu, idini cyangwa se kuba umuntu aryamana n’uwo bahuje igitsina.

Guverinoma yongeye gushimangira ko nta nyungu y’amafaranga ikurikiye muri uku kwakira Abimukira bava mu Bwongereza, ahubwo ari ugutabara abari mu kaga.

Mu kwakira aba bimukira bazava mu Bwongereza hasuzumwa niba ntawe ukuriranyweho ibyaha mpuzamahanga nka Jenoside, nkuko Guverinoma yakomeje ibisobanura.

Ku bijyanye n’abakomeje kurwanya iyi gahunda, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko Leta y’u Rwanda ibizi ariko icyo yifuza ari uguhabwa umwanya kugira ngo itange ibisubizo ku kibazo cy’abimukira.

Muri Mata 2022, nibwo U Rwanda n’u Bwongereza byashyize umukono ku masezerano agena ko mu gihe cy’imyaka itanu, abimukira n’impunzi binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bazajya boherezwa mu Rwanda aho bazaba bafite amahitamo abiri gusa; kuba mu gihugu cyangwa se gusubira aho bakomoka.

Ku ikubitiro, u Bwongereza bwahaye u Rwanda miliyoni 120£ azagirira akamaro izo mpunzi n’Abanyarwanda binyuze mu bikorwa by’uburezi mu mashuri yisumbuye, ay’imyuga ndetse n’andi mahugurwa mu masomo y’ubumenyingiro. Ibyo byiyongeraho ko bazafashwa kwiga kugera mu mashuri makuru na kaminuza.