Gasabo-Gisozi: Bahangayikishijwe n’utubari tudafite ubwiherero

Hari abaturage batuye mu kagari ka Ruhango, mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, basaba ubuyobozi gukurikirana ikibazo cy’utubari tutagira ubwiherero, bigatuma abatugana biherera aho babonye bigateza umwanda.

Ikibazo cy’utubari tudafite ubwirero kivugwa muri aka gace, kigarazwa nk’igiteye inkeke.

Kugera mu makaritsiye amwe namwe yo muri aka kagari, usanga abaturage bafite utubari mu ngo zabo cyangwa mu mabutike.

Abaturage baravuga ko utu tubari nta bwihero tugira bigatuma abatunyweramo bihagarika aho babonye.

Abo twaganiriye ntibifuje ko imyirondoro yabo ijya ahagaragara ku bw’umutekano wabo.

Umwe muri bo ati “ Hano hari ikibazo cy’utubari tudafite ubwiherero. Ni ikibazo kitubangamiye nk’abaturage kuko kiduteza umwanda. Kuki abayobozi badakurikirana iki kibazo?”

Undi aragira ati “ Usibye nibyo n’abayobozi banywera muri utwo tubari, ukajya kubona umugabo yihagaritse ku muhanda, cyangwa se arahitumye kubera kubura aho yiherera, kandi ntatekereza ingaruka zishobora kugera ku bantu.”

Abaturage barasaba ubuyobozi gukurikirana iki kibazo, kuko bafite impungenge z’uko bakwibasirwa n’uburwayi buturutse kuri uyu mwanda.

Umwe yagize ati “Ahubwo nk’abayobozi bagakurikiranye banyiri utubari bagakora umukwabu, utudafite ubwiherero tugafungwa. kuko dufite impungenge z’uko abana bacu bahandurira indwara zituruka ku mwanda.”

Twagerageje kuvugisha Madamu Kankunze Lea umwe mubafite utubari muri izi karitsiye, atubwira ko ubwiherero buhari n’ubwo twamusabye kubutwereka agaceceka.

 Aragira ati“Ubwiherero burahari buri wese aba abafite ubwe ndetse njyewe mfite urufunguzo, ushaka kujyamo nkarumuha.”

Icyakora Kankunze abajijwe aho ubwiherero avuga bw’abakiriya buri, yahise aruca ararumira.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisozi, buravuga ko abafite bene utwo tubari tudafite ubwiherero ari abakora mu buryo butemewe n’amategeko, icyakora Umunyamaba Nshingwabikorwa w’uyu murenge Madamu Musasangohe Providence avuga ko bagiye kubikurikirana.

Ati “Icyo kibazo cy’utubari tudafite ubwiherero tugiye kugikurikirana, Birashoboka ko ari abantu bakora mu buryo butemewe.”

Ikibazo cy’utubari tudafite ubwiherero ntabwo kigaragara  muri aka gace ka Gisozi gusa, kuko no mu tundi duce two muri uyu murenge naho hagaragara iki kibazo.

Ni kibazo kandi  kigaragazwa nk’ikigomba kwitabwaho kugira ngo umujyi wa Kigali ukomeze kugira isuku ku mihanda no mu nkengero zayo.

Ntambara Garleon