Impungege ku ibura ry’amaraso agoboka abarwayi mu minsi iri mbere- Dr Muyombo

Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, riravuga ko hari impungenge ko nta gikozwe mu minsi iri mbere hazabaho  ibura ry’amaraso agoboka abarwayi, kuko abayatanga ari  bamwe kandi hari ubwo habaho impamvu zituma batakomeza kuyatanga.

Buri tariki 14 Kamena Isi n’u Rwanda byizihiza umunsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti“Gutanga amaraso ni ugushyira hamwe. Dutange amaraso dutabare abarwayi”

Kugera ahateguriwe   abashaka gutanga amaraso mu mujyi wa Kigali, umubare ni muto nk’uko ijisho ry’umunyamakuru wa Flash wahageze mu masaha ya mu gitondo yabibonye, nko mu gihe cy’isaha imwe abantu batarenze batanu nibo bari bamaze gutanga amaraso ku bushake.

Dr Muyombo Thomas uyobora ishami rishinzwe gutanga amaraso mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, avuga ko kugeza ubu nta kibazo cy’amaraso macye iri shami rifite mu bubiko, kuko bari ku kigero cya 98% ku buryo uwakenera amaraso wese mu gihugu yayabona.

Gusa agaragaza ko mu minsi iri mbere amaraso yazaba ikibazo kuko abayatanga ari bacye, kandi badahinduka.

 Dr Thomas Muyombo ahera kuri ibi, akagaragaza impungenge z’ibura ry’amaraso mu bihe biri imbere.

Yagize ati “Ubundi gutanga ni uguhozaho, niyo abantu dufite bayatanga kenshi twabagumana nta kibazo ntitwakenera abandi bashya. Ariko nanone twakenera abandi bashya kuko abantu barakura. Umuntu yemererwa gutanga amaraso kuva ku myaka 18 ntarenze 60 cyangwa 65 mu ghe asanzwe ayatanga.”

Dr Muyombo yunzemo agira ati “Bityo rero abayatanga uno munsi, hari igihe bazageza babarwe mu cyiciro cy’abatemerewe kuyatanga, bitewe n’imyaka bafite. Niyo mpamvu hagomba guhoraho ubukangurambaga kugira ngo uko dufite abasaza, abashobora kugira izindi ndwara barwara nka Diyabete, umuvuduko w’amaraso, izindi ndwara zitandukanye, bakava mu cyiciro cy’abatanga amaraso babone ababasimbura.”

Bamwe mubo itanagzamakuru rya Flash ryasanze mu gikorwa cyo gutanga amaraso, bavuga ko bumva ari inshingano zabo kuyatanga.

Hari na bamwe muri bo bavuga ko banafite ubuhamya bwihariye ku bantu batakaje ubuzima, kubera kubura maraso, ari yo mpamvu bumvise ari ngombwa kuyatanga.

Uwamahirwe Yvette yagize ati “Hari umuntu nzi wigeze kubura amaraso ata ubuzima. Rero nahise numva nkwiye kujya ntanga amaraso.”

Mutuyimana Jean Damascene ati “Njye mbisanisha n’uko umuntu ku giti cye yifata akajya kwa muganga gusura imbabare zidafite ababageraho. No gutanga amaraso nabyo mbishyira muri icyo cyiciro.”

Bayingana Jean Bosco nawe ati “Ni gahunda nihaye, kuko nzi ko ari ugufasha abarwayi barembye.”

Ikigo cy’Ubuzima mu Rwanda RBC, kivuga ko hashyizweho uburyo bwo kubika amaraso ku bitaro mu buryo bwizewe, kugira ngo uwayakenera abone aba amufasha mu gihe ategereje andi azanwe n’utudege duto tuzwi nka Drone tw’ikigo cya Zipline.

RBC kandi ivuga ko yari ifite intego yo guhaza ubusabe bw’amaraso ku kigero cya 97% muri 2021, icyakora muri uyu mwaka wa 2022 ubusabe buri kuri 98%, bivuze ko kugeza ubu ubusabe buhazwa 100%.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad