Afurika: Ibihugu birasabwa kudaterwa ubwoba na Raporo zibishinja guhonyora uburenganzira bwa Muntu

Impuguke mu bubanyi n’Amahanga ziravuga ko Raporo Mpuzamahanga zishinja Afurika guhonyora uburenganzira bwa Muntu, ngo ahanini usanga ziba zihishwe inyuma n’ibihugu bikomeye  bigamije gukandamiza ibihugu bya Afurika kugira ngo bihore biteze amaboko.

Ibi rero ngo ntibikwiye guca intege Abanyapolitiki ba Afurika ngo ahubwo bakwiye gusesengura ibivugwa muri izo Raporo ibyo zinenga biri ukuri bigakosorwa.

Ni kenshi Raporo ku burengenzira bwa Muntu zikorwa n’imiryango mpuzamahanga zishinja abategesti ba Afurika guhonyora ubureganzira bwa Muntu.

Bimwe mu bikunze kugarukwaho muri izo raporo, ni ukwima ubwinyangamburiro itangazamakuru, Kutihanganira abatavuga rumwe n’ubutegetsi, n’ibindi.

Bamwe mubasesengura Politiki y’Ububanyi n’Amahanga  bagaragaza ko izi raporo usanga ziba zihishwe  inyuma n’ibiganza bitagaraga by’ibihugu bikomeye bishaka gukandamiza Afurika ngo ihore ari umugabane uteze amaboko.

 Dr Aime MUYOMBANO  na Dr Ismael BUCHANAN barabisobanura.

Dr Muyombano ati “ Iyi isi mubona ubundi ibayeho  mu busumbane. Umuntu aho ava akagera  hari ibyo yifuza, bya bintu yifuza rero hari abifuza kubigeraho mbere noneho bagashaka kugira ngo bibe byiza cyane.  Abandi cyangwa abasigaye b’iyi Si abe ari we basa nk’aho bareba abahe bya bintu.”

“Birengangiza zimwe mu ndangagaciro Abanyafurika bagenderaho, ugasanga wenda rimwe barashaka gufata ibyo babona iwabo bakagira ngo bize bikorerwe ku mugabane wa Afurika mu bihugu bitandukanye. Ariko kandi ntitwanavuga ko kuba bikorwa ari ikintu kiza kuko ni ikintu umuntu nawe yakwireberaho agapima akareba aho ageze.” Dr Ismael BUCHANAN ni impuguke muri Politiki y’Ububanyi n’Amahanga.  

Bamwe mubanyafurika b’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu bo  basanga hari ibishinjwa ibihugu bya Afurika usanga bihuye n’ukuri, ariko ko ngo hari n’ubw igihugu runaka gishobora gushinjwa ibinyoma by’uko gihonyora uburenganzira bwa muntu  ku bw’inyungu za Politiki,  ku bw’ibityo ngo imiryango Nyafurika  iharanira uburengenzira  bwa muntu  iwkiye gufasha za Leta gusesengura ukuri kw’ibivugwa muri Raporo zakozwe n’imiryango mpuzamahanga. 

Jean Leornard SEKANYANGE uyobora Impuzamirayngo Iharahanira Uburegenzira bwa Muntu mu Rwanda CLADHO yagize ati “ Ni n’aho twe tuba tugana nk’abaharanira uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, ni ukugira ngo Raporo zatanzwe n’iyo miryango mpuzamahanga natwe tuzisesengure turebe ese ibyo bavuga nirimo ukuri? cyangwa ni ibinyoma” cyangwa se ni ya nkoni nahoze mvuga y’ibihugu by’iburayi bikubitisha abayobozi b’ibihugu bya afurika?”

Raporo mpuzamahanga ku burengenzira bwa muntu iyo zisohotse zikunze guca igikuba cyane mu bihugu byatunzwe agatoki ko bihonyora uburengenzira bwa muntu.

Gusa Abategetsi ba Afurika bagirwa inama yo kudaterwa ubwoba n’izi Raporo cyangwa ngo zibashyire ku gitutu.

Ngo ahubwo bakwiye gutuza bakazisesengura ibyo zibanengwa bihuye n’ukuri bakabikosora nk’uko bigaragazwa na Dr Aime Muyobombano na Dr Ismael BUCHANAN impuguke muri Politiki y’Ububanyi n’Amahanga.

Dr Buchanan ati “Hari aho bavuga rwose ugasanga hamwe na hamwe baravugisha ukuri., Mu bihugu bimwe bitandukanye bitaratera imbere cyane cyane nk’ibiba bitumva neza impamvu zabyo n’imyumvire burya nayo ishobora kuba imwe mu mbogamizi, ariko kandi  iyo ubisesenguye usanga  akenshi harimo n’abakoresha inyungu za politiki. Murabizi neza uko Afurika yabayeho  mu kubana hamwe  mu gihe cy’ubukoloni n’ubu butarashira.”

 “Ahubwo  mbagire inama nababwize ukuri ubundi iyi niyo politiki nyayo mpuzamahanga, ikiba gisigaye ntabwo ari ukurakara. Mbanze ngire inama abanyapolitiki n’abandi  igihe haje umupira nk’uwo, ntuzakoreshe imbaraga nyinshi, kuko ukoresheje imbaraga nyinshi wa mupira wanakunyereza ukagwa. Abaturage icyo baba bagomba gukora ni uguha imbaraga no gushyigikira ibihugu byabo.” Dr Muyobombano

Mubihe bitandukanye bwe mubakuru b’ibihugu bya Afurika bakunze kunenga ibihugu byo muburengerazuba bw’Isi ko byishyira hejuru bikigira miseke igoroye iyo bigeze ku burengenzira bwa muntu.

Ubwo muri 2019 yaganiraga na Televisiyo yo mu Bufaransa France 24, Perezida w’u Rwanda Paul KAGAME yasabye umunyamakuru wari uyuboye ikiganiro kureba icyo yise inanirwa ry’ Uburayi mu kubahiriza uburenganzira bwa Muntu, cyane cyane ku buryo bufata abimukira.

Ati “Mu byukuri, reba  hirya no hino mu Burayi, murahutaza uburenganzira bw’ikiremwamunt. Reba iki ikibazo cy’abantu bashyirwa hamwe bagasubizwa inyuma kumirira nkeri mu [nyanja ya] mediterane ndetse n’abantu benshi bafatwa nabi mu gihugu cyawe bwite. Mugomba rwose guhagarika iyo myumvire igayitse  yo kumva ko muruta abandi ku burenganzira bw’ikiremwamuntu. Mutekereza ko ari mwe mwenyine mwubaha uburenganzira bw’ikiremwamuntu, abandi bose barabwangiza? Oya.”

Abakurikirani hafi Politiki mpuzamahanga basanga igihe kigeze ngo ibihugu bya Afurika byiheshe agaciro, bimenye uburengenzira bwabyo ntibikore bigendeye ku gitutu cy’ibihugu bikomeye.

DANIEL HAKIZIMANA