Abahanga n’abashakashatsi ntibagaragaza igisubizo ku bimukira bajya mu Bwongereza -Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, asanga abahanga n’abashakashatsi banenga amasezerano yo kohereza mu Rwanda abimukira bajya mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko, badatanga igisubizo cya gihanga ku kibazo cy’imibereho y’abo bimukira.

Bisa n’ibyatunguranye kubona indege ya mbere yari igiye kwerekeza  i Kigali ivuye i Londre mu Bwongereza,  itwaye abimukira bageze muri icyo gihugu mu buryo bunuyuranije n’amategeko,  ibuzwa kuguruka ku munota wanyuma neza neza.

Byari ku mugoroba wa tariki 14 Kamena 2022, bukeye bwaho minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu mu Bwongereza Prity Patel, yavugiye imbere y’inteko ishingamategeko ko leta ye itaciwe intege n’icyemezo cy’urukiko rw’u Burayi rushinzwe uburenganzira bwa muntu, ari narwo rwatambamiye kuzana abo bimukita mu Rwanda.

Minisitiri Patel yavuze ko abavanywe mu ndege ya mbere yari igiye kwerekeza i Kigali, bazashyirwa mu ya kabiri bitazwi neza igihe izahagurikira i Londre yerekeza i Kigali, gusa Madamu Patel yashinjije urwo rukiko rw’u Burayi n’abatavuga rumwe na leta, gushaka kuburizamo ugushaka kw’abaturage.

Ijwi rye twarikuye kuri BBC.

Ati “Urukiko rw’uburayi bw’uburenganzira bwa muntu ntabwo rwategetse ko iyi gahunda cyangwa kwimurira abimukira ahandi binyuranije n’amategeko, ariko rwagize gutya rutegeka ko batatu bagombaga kurizwa indege batagenda. Uku kutubuza kubohereza  ari igihe gitandunye bizamara, ariko rero  ntabwo tubifata nk’ibitubuza burundu kubohereza mu Rwanda. Buri wese inkiko zadutegetse ko arekurwa azambikwa akuma gatuma tumenya aho ari, mu gihe dukomeje inzira yo kubimura.”

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru rya leta kuri uyu wa Mbere tariki 4 Nyakanga 2022, Perezida Paul Kagame yabajijwe niba u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwita kuri abo b’imukira cyangwa niba bitafatwa nk’umutwaro ruri kwikorezwa ku bushake bwarwo.

 Umukuru w’igihugu yasubije agira ati “Niba hari umuntu ugiye kuzana hano, hanyuma ukavuga ngo ndamuzana hano ariko mwiteho, ntabwo ari wowe uzamwitaho, aho nta kibazo mfite. Kwikorezwa umutwaro mvuga ni ukunzanira umuntu hanyuma ukambwira ngo mwiteho kubera ko nta bushobozi budasanzwe mfite, nta n’ubwo kwita ku banyarwanda ntabwo buhagije.”

Ubwo yari mu Rwanda mu nama y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha icyongereza, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza bwana Boris Jonson, yavuze ko abanenga gahunda yo kohereza abimukira bajya mu gihugu cye mu buryo butemewe n’amategeko mu Rwanda, bagendera ku myumvire itari yo ku Rwanda, kuko ari igihugu cyahindutse.

Yagize ati“Barashingira kunenga kwabo ku myumvire cyangwa ku kumva nabi u Rwanda. Ubu hari ibyahindutse, bakwiye kuza hano nk’uko abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize umuryango ukoresha icyongereza, bari kuza hano uyu munsi. Baze barebe intera y’iterambere u Rwanda rwagezeho.”

Perezida Kagame asanga abahanga n’abashashakastsi n’inzobere mu by’uburezi, banenze amasezerano hagati y’u Rwanda n’Ubwongereza yo kwimurira ku ngufu abimukira bagiye mu Bwongereza, mu buryo bunjyuranije n’amategeko mu Rwanda, nta gisubizo cya gihanga batanga kuri icyo kibazo.

Yagize ati“Ndifuza ko uyu muntu ubaza ibyo yakagombye kuba atubwira cyangwa ambwira uburyo bwiza bwo gukemura ibi bibazo, ibi bibazo by’uruhurirane, nk’abantu b’abahanga mu by’uburezi n’iyo matsinda nyayo. Nk’abo b’abahanga n’abaharanira uburenganzira bwa muntu, bakagombye kutwereka uburyo bwa nyabwo bwakorewe ubushakashatsi, bufitweho amakuru nyayo kuri ibi bibazo.”

Tariki 30 Kamena 2022, Nigeria n’u Bwongereza byagiranye amasezerano ajyanye n’abimukira ajya kumera nk’ayo bwagiranye n’u Rwanda.

Kuri iyo tariki Indege yakodeshejwe na Guverinoma y’u Bwongereza itwaye abantu 21 bakomoka muri Ghana na Nigeria, yageze i Lagos ku wa Kane tariki 30 Kamena 2022.

Ubwo yageraga muri icyo gihugu, byahise bitangazwa ko 13 muri abo bantu, bagejejwe i Lagos, indege ikomereza muri Ghana ihasiga abandi umunani bakomoka muri Ghana.

Ntabwo bizwi neza imiterere y’ibibazo by’abo bantu, gusa bivugwa ko bamwe muri bo 11 ari abanyamahanga bakoze ibyaha, mu gihe abandi 10 ari abimukira bafite ibyo bashinjwa.

Tito DUSABIREMA