Abasenateri bagize Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu, barasabira bamwe mu bakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB), kujyanwa mu itorero, bakigishwa gutanga serivisi nziza ku muturage.
Mu ngendo z’Abasenateri mu mavuriro atandukanye mu gihugu, bashimangira ko hari amavuriro adatanga serivisi nziza ku barwayi bagasiragizwa, ugasanga babandikiye n’imiti badafite mu bubiko bw’ibigo nderabuzima byabo.
Mu bitekerezo izi ntumwa za rubanda zatanze zivuga ko Ikigo RSSB gikwiye kujyana bamwe mu bakozi mu itorero bakigishwa.
Uku niko bagaragaza uko basanze serivisi mu mavuriro zihagaze.
Senateri Niyomugabo Cyprien yagize ati “ariko mwazabajyanye mu itorero mukaganira na Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda, njye nabonye bakeneye itorero kugira ngo bumve ko ubuzima bw’abaturage buri ku isonga.”
Mureshyankwano Marie Rose yagize ati “Iyo RSSB n’ivuriro bananiwe kumvikana ku bijyanye n’ibiciro RSSB yo yishyura uko ibyumva.”
Ku ruhande rwa bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru rya Flash, baravuga ko hari ibigo nderabuzima bitanga serivisi mbi, aho usanga hari imiti bataguha kuko ukoresha mutuelle de santé igahabwa undi ukoresha ubundi bwishingizi, rimwe na rimwe ubuzima bukaba bwajya mu kaga, bagasaba ko bajya bahabwa amahugurwa.
Umwe yagize ati “Bakeneye amahugurwa cyangwa ingando, kuko hari ubusumbane bukigaragara muri RSSB, ku bigo nderabuzima tugenda tubibona, ugasanga ugiye kwivuza mugitondo cya kare bukira utaravurwa.”
Dr. Régis Hitimana Umuyobozi wungirije wa RSSB, avuga ko buri mwaka bajyana abakozi babo mu mahugurwa, bakigishwa gutanga serivisi nziza, ndetse ngo ahakiri ikibazo bakosora.
Yagize ati “Buri mwaka haba hari amahugurwa, nubwo abakozi bose batagererwaho icyarimwe, turayakora ku bijyanye n’imyumvire. Uburyo batanga serivisi ariko ahanini usanga abakozi baba bari kureba ku bwishingizi gusa, ariko tubasaba no kujya bareba no ku murwayi bakishyira mu mwanya we.”
Ikibazo cy’uko abaturage bandikirwa imiti itari ku bigo nderabuzima bagatumwa kuyigura hanze, kandi bafite ubwisungane mu kwivuza bungana na 100% cyagaragarijwe abasenateri mu mavuriro atandukanye mu gihugu, ibyo abasenateri baheraho basaba RSSB gukemura iki kibazo mu maguru mashya.
AGAHOZO Amiella