Abitabira Expo2024 barijujutira ibiciro byo kwinjira

Abanyarwanda bitabiriye imurikagurisha kunshuro ya 27 baravuga ko batanyuzwe na zimwe mu mpinduka zakozwe n’urugaga rw’abikorera rusanzwe rutegura iri murikagurisha.

Ibi babitangaje ubwo hafungurwaga kumugaragaro imurikagurisha riri kubera I Kigali ahazwi nko kuri Expo ground i Gikondo mu karere ka kicukiro, tariki 25 nyakanga 2024.

Impinduka zirimo kuzamura amafaranga umutu atanga yinjira ndetse abandi bakanenga ko ku munsi wayo wambere babona hari ibitanoze kuko umubare munini bari bagihugiye mu kubaka aho bazakorera

Ku marembo yinjira ahabera iri murikagurisha umubare w’abinjira ntabwo wari  munini nk’uko abagiye bitabira iri murikagurisha mwabibonaga. abiganjemo urubyiruko bihagarariye hanze n’abamaze kwinjira urabona ko batishimiye igiciro cy’amafaranga 1000 bishyujwe kugirango binjire cyane ko abenshi bari bamenyereye inote ya maganatanu

Umwe muri bo witwa NDUWAYO Fabrice yagize ati; “amafaranga igihumbi (1000frw) ni menshi kuko hari nkumuntu uba wifuza gutembera, ugasanga afite nk’ayo Magana atanu yo kwinjira, ariko igihumbi ni menshi cyane.”

Witwa MUHIRWA Prince usanzwe akora ibijyanye no gushushanya ku isura ku bana (Face painting) avuga ko itandukaniro yabonye muri expo nuko ibiciro babyurije bikava kuri Magana atanu bigashyirwa ku gihumbi kandi kumunsi wambere ubundi abantu barazaga bagasura ibyaje kuhamurikirwa ariko abantu bakaba batabashije kwinjira aribenshi ngo basure ibintu abona nk’imbogamizi kubaba bashoyemo amafaranga, bibaza niba amafaranga bashoyemo bazayungukamo.

Mugenzi we, we avuga ko imibare yahise ihinduka kuko nkiyo umuntu yari yabaze ko azakoresha itike y’ibihumbi 10 (10,000frw) ahita yikuba. Aha yatanze urugero aho nk’umubyeyi uzifuza kuza muri expo atazijyera azana abana kuko byazatuma atanga amafaranga menshi.

Ukinjira muri iri murikagurisha biragoye kumenya niba ryatangiye cyangwa bakiri mumyiteguro, ikintu bamwe mubitabiriye banenga kuko ba rwiyemezamirimo benshi twasanze aribwo bari kubaka inyubako bazakoreramo.

Ni imurikagurisha rimaze imyaka 27 ritegurwa mu Rwanda, icyakora ryaje gusubizwa inyuma n’icyorezo Covid 19, gusa urugaga rw’abikorera rugatangaza ko uyu mwaka imyanya 795 yagombaga guhabwa abayikoreramo babonetse yewe ngo banahengeka kumugereka abagera kuri 40.

Wunde walter umuvugizi wa PSF avuga ko iri murikagurisha ryateguwe neza akanavuga ko abavuga igiciro kiri hejuru cyatekerejweho kuko ngo ayo mafaranga agomba guhuzwa n’aho ibihe bigeze.hakaniyongeraho ikibazo cy’umuvundo ngo bagombaga kugabanya.

Ati; “ntabwo ari ukuzamura igiciro ngo ureka kubijyanisha naho igihe kigeze, ndaguha urugero rufatika natangiye kunywa fanta igura amafaranga cumi n’atanu (15frw) ubu iragura inote y’igihumbi (1000frw) nskaha kukubwira ngo ubuzima bugomba kujyana n’igihe. Icyindi cya kabiri mugushyiraho igiciro cy’inoti y’igihumbi, twatekereje ko 65% y’abanyarwanda ari urubyiruko rudakora, turavuga tuti abana n’abanyeshuri tubashyiriraho umwihariko ubahendukiye ntacyahindutse ariko k’umuntu mukuru niba waraguraga fanta igura amafaranga 200frw, ubwo ndavuga mukinyejana cyitwegereye, ukayigura igura 300frw ikaba igeze ku 1000frw, tugomba kujyana n’igihe. Ikindi tureba ni mpamvu ki igiciro gishyirwaho; igiciro gishyirwaho kugira ejo hatazaba umubyigano ngo wumve ko hari umuntu wapfiriye muri expo.”

Uyu muvugizi kandi avuga ko nk’urwego rw’abikorera rwakoze ibishoboka byose abantu bakabona ibibanza bakoreramo kugihe bityo ko abakirwana no kubaka expo yaratangiye ngo si ikibazo cy’urugaga rw’abikorera.

Imurikagurisha ry’uyu mwaka uru rugaga ruvuga ko rwatumiye ibihugu bigera kuri 19 byo mumahanga hakiyongeraho u Rwanda bikaba 20. afurica ikaba ifitemo ibihugu 12 aziya ikagiramo ibihugu 7 uburayi bukagira igihugu kimwe.