Samia Suluhu mu rugendo rw’amateka Tanzaniya yaherukaga mu 1969

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yerekeje mu gihugu cy’u Burusiya mu ruzinduko rwa  rw’amateka, ku butumire bwa Perezida Vladimir Putin. Uru ruzinduko rukaba rugaragaza intambwe ikomeye mu mubano w’ibihugu byombi, ndetse rukaba ari rwo rwa kabiri rukozwe n’umukuru w’igihugu cya Tanzania mu Burusiya kuva mu 1969, ubwo Mwalimu Julius Nyerere yaherukaga kuhagirira uruzinduko nk’urwo.

Samia Suluhu yerekeje mu Burusiya

Mu ijambo rye mbere yo guhaguruka, Samia Suluhu yavuze ko uru rugendo rufite intego zikomeye zishingiye ku cyerekezo cy’igihugu cya Tanzania cya Dira(vision) 2050, igamije guteza imbere ubukungu bushingiye ku ruhare rukomeye rw’ urwego rw’ubukungu rw’abikorera.

Yagize ati :” Tanzania igiye kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’u Burusiya bigamije gushimangira ubufatanye mu nzego z’ingenzi zigira uruhare rutaziguye ku buzima bw’abaturage”. Muri izo nzego harimo ingufu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi, uburezi, ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ishoramari, ndetse n’ibikorwa remezo.

Samia yavuze kandi ko uru ruzinduko rugamije gufungura amahirwe mashya y’ishoramari no kongera amasoko y’ibicuruzwa bya Tanzania ku isoko ry’u Burusiya, binyuze mu nama n’amahuriro mpuzamahanga y’abashoramari azitabira.

Yongeyeho ko iyi gahunda ihura neza n’icyerekezo cya Dira 2050, isaba ko urwego rw’abikorera rugira uruhare runini mu iterambere ry’igihugu, bityo ubufatanye n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga bukaba ingenzi mu kugera kuri iyo ntego.

Uru ruzinduko rufatwa nk’urw’amateka kubera ko Samia Suluhu abaye Perezida wa kabiri wa Tanzania usuye u Burusiya kuva igihugu cyabona ubwigenge, nyuma ya Mwalimu Julius Nyerere wasuye icyo gihugu mu Ukwakira 1969.