U Rwanda rwakiriye abarenga 20 birukanywe muri Uganda

Leta y’u Rwanda yakiriye abasaga 20 bavuye muri Uganda  kuri uyu wa Gatatu, aho Leta ivuga ko bari bafunzwe ku buryo butemewe.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri ushinzwe Ibikorwa by’Umuryango w’Iburasirazuba Amb. Olivier Nduhungirehe, yakomeje abo bari bafungiwe muri Uganda, anihanganisha imiryango yabo.

Ati “ Abantu bari gufungwa ku buryo butemewe, uburyo bafatwamo nabi n’uko bazanwa, biri mu bitera u Rwanda kugira inama abaturage bacu ko batagomba gutemberera muri Uganda.

“Turakomeza guhamagarira Uganda guhagarika ibikorwa byose bagirana n’imitwe y’iterabwoba ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda irimo na RNC; aho gukomeza gufunga bitemewe no gukorera iyicarubozo Abanyarwanda. Bakoreshe inzira zikurikije amategeko, bageze imbere y’ubutabera Umunyarwanda ukekwaho gukora ibinyuranyije n’itegeko.”

U Rwanda ruvuga ko kuba Uganda yohereje abandi Banyarwanda, bitarangiza ikibazo.

 “Ahazaza h’Abanyarwanda, Leta ya Uganda ivuga ko itazi, bishwe, bafunzwe nta burenganzira bemerewe bakanakorerwa iyicarubozo, cyangwa abasaga igihumbi boherejwe mu Rwanda mu buryo butari ubwa kimuntu, byose nta kintu Uganda ishaka kubikoraho, ni ibintu Leta y’u Rwanda ikora, ibinyujije mu buryo bwa dipolomasi.”

Icyakora iri tanganzo ntacyo ryavuze ku myirondoro y’abo bazanywe, cyangwa igihe bamaze bafunzwe, gusa aba bazanywe kuri uyu wa Gatatu, ni bo benshi baziye icya rimwe mu mezi macye ashize.

Mbere, hazaga umuntu umwe umwe cyangwa itsinda ry’Abanyarwanda bacye, bakagezwa ku mupaka uhuza ibihugu byombi, n’ubuyobozi bwa Uganda.

Mu gihe aba bazanywe bataravugisha itangazamakuru, abaje mbere bavuze urukurikirane n’ubuzima butari bwiza bari babayeho mu gihugu cya Uganda, bagaruka ku bikorwa bavuga ko atari ibya kimuntu n’iyicarubozo bakorerwaga n’inzego z’umutekano za Leta ya Uganda, cyane cyane abo mu nzego z’ubutasi n’abandi bakorera umutwe w’iterabwoba w’Abanyarwanda wa RNC.

Uheruka kuza witwa Ishimwe Moses, ahurutse kubwira itangazamakuru rya Flash ko yamaze igihe kinini afunzwe kandi akorerwa iyica rubozo, ashinjwa gucuruza abana muri Uganda, kandi ko yanatorotse igisirikare cy’u Rwanda.

Ati “ Banyumvishaga ko natorotse igisirikare cy’u Rwanda…Nasabaga ko bamvura, ariko haza umuntu arambwira ngo ese waba uzi ko ntakuvuye nakwandika urupapuro rw’uko wapfuye nkarwoheraza mu Rwanda? Nyuma navanywe aho banyerekeza muri gereza ya Luzira, nza no gufungurwa”.

RNC yashinzwe n’Abanyarwanda bahunze igihugu, barimo n’uwahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo, Kayumba Nyamwasa unashakishwa n’ubutabera kubera ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba yamijwe n’urukiko adahari.

Uyu mutwe ushinjwa ibikorwa byo gutera ibisasu bya gerenade mu mujyi wa Kigali, mu myaka 10 ishize.

Igihugu cya Uganda kandi kivugwaho gukorana n’indi mitwe yitwaza intwaro irwanya leta ya Kigali, irimo na FDLR, umutwe ushinjwa gusiga ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, FLN, umutwe wagabye ibitero mu Rwanda uturutse i Burundi, ukica abasivili 9, abandi benshi bagakomereka.

Uruhare rwa Uganda muri ibi bikorwa byo gufasha imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, rwashimangiwe n’abayobozi bakuru ba FDLR na FLN, batawe muri yombi n’u Rwanda mu mezi 6 ashize.

Raporo y’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yashyizwe ahagaragara mu mpera z’umwaka ushize, yavuze ko abarwanyi benshi bari mu  mutwe wa P5 uyobowe na Kayumba Nyamaswa wo muri RNC, baturuka mu gihugu cya Uganda.

Leta ya Uganda yahakanye ibyo ishinjwa, ivuga ko abo ifata baba bagaragaye mu bikorwa by’ubunetsi n’ibindi bidakurikije amategeko, n’ubwo abenshi mu Banyarwanda baza, bavuga ko batagezwa imbere y’urukiko.

Mu rwandiko Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yandikiye mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, yemeye ko yahuye n’abayobozi bakuru ba RNC.

Leave a Reply