Uwashinze WikiLeaks Julian Assange yafatiwe i Londres

Polisi yavuze ko Assange Julian washinze urubuga rwa ‘internet’ WikLeaks yafatiwe mu murwa mukuru w’Ubwongereza, Londres, kuri Ambasade y’igihugu cya Equateur.

Julian yafatiwe kuri iyi Ambasade, aho yari yarahawe ubuhungiro mu 2012 mu gihe yashakishwaga n’Ubwongereza ku byaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina ashinjwa ko yakoreye mu gihugu cya Suede.

Julian Asange avuga ko naramuka ajyanywe muri Suede, ari buhite afatwa n’inzego z’Umutekano za Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika kubera ibyaha ashinjwa by’amakuru menshi y’amabanga y’icyo gihugu yatangajwe n’urubuga rwe rwa WikiLeaks.

Leave a Reply