Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Perezida wa Ukraine Zelensky yongeye gusaba ko yageze ijambo kuri AU - FLASH RADIO&TV

Perezida wa Ukraine Zelensky yongeye gusaba ko yageze ijambo kuri AU

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yongeye gusaba kugeza ijambo ku bakuru b’ibihugu bo mu muryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) , nkuko bivugwa n’umukuru w’akanama ka AU Moussa Faki.

Mu butumwa bwo kuri Twitter, Faki yanditse ko yakiriye ubwo busabe mu kiganiro kuri telefone na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine.

Yavuze ko bombi banaganiriye ku cyifuzo cya Perezida Zelensky cyo kugirana umubano wa hafi cyane na AU.

Bwana Faki ntiyahishuye niba ubwo busabe buzemerwa, ariko yanditse kuri Twitter ko “Nashimangiye ko hacyenewe umuti unyuze mu mahoro” ku ntambara n’Uburusiya.”

Muri uku kwezi kwa kane, Perezida Zelensky yagiranye ikiganiro kuri telefone na Perezida wa Sénégal Macky Sall, ukuriye AU muri iki gihe, asaba kugeza ijambo ku bategetsi bo muri Afurika.

Ibihugu byo muri Afurika ni byo byiganje ku rutonde rw’ibyifashe mu matora ku mwanzuro w’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) wo guhagarika Uburusiya mu kanama kawo k’uburenganzira bwa muntu.

Uwo mwanzuro waremejwe ku majwi 93 y’Ibihugu byatoyr biwushyigikira, mu gihe 24 byatoye biwamagana, naho ibihugu 58 birifata.