BYAKOMEYE: DJ Sonia yitabaje Perezida Kagame! Ese RIB yaba iri gukingira ikibaba abahohotera Dj Sonia?

Umuhanga mu kuvanga imiziki DJ Sonia yatangaje ko ageze aho yitabaza Umukuru w’Igihugu, nyuma yo kuvuga ko amaze imyaka itatu asaba ubutabera ku byo yise ibikorwa byo kumutoteza no kumuharabika ku mbuga nkoranyambaga, ariko kugeza ubu akaba atarabona igisubizo kimunyuze.

Ubutumwa DJ Sonia yashyize kuri X atabaza

Mu butumwa burebure yashyize ku rubuga rwa X, Sonia yavuze ko ikibazo cye cyatangiye muri Nyakanga 2023, ubwo yatangaga ikirego muri RIB arega abantu avuga ko bamaze igihe bamutoteza, bamusebya, bamuhimbira amakuru agamije kumwangisha abantu no kumutesha agaciro.

Yavuze ko mu bihe bitandukanye yahamagajwe na RIB agatanga ibisobanuro (statements), ariko akavuga ko ibyo yabwiraga abashinzwe iperereza byageraga ku bo yabaga yareze, bityo ibikorwa byo kumutoteza bikarushaho gukomeza.

Sonia yavuze ko nyuma yaje no kwitabaza Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano, amusaba ubufasha, ariko ngo yasabwe kongera gusubira muri RIB kuko ari ho ikibazo cye cyagombaga gukurikiranirwa.

Yasobanuye ko ku wa 26 Nyakanga 2025 yongeye gutanga ikirego muri RIB, ari kumwe n’umunyamategeko we, agaragaza ko ibikorwa byo kumuharabika byari byarafashe indi ntera, birimo kumwitirira indwara idakira, guhimba ibiganiro bya whatsApp (chats) no kubikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga, ndetse no kohererezwa abantu bamusaba amafaranga ngo bahagarike kumusebya cyangwa bamurwanirire ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu muvangamiziki yavuze ko, nubwo ngo yatanze ibimenyetso ndetse n’abatangabuhamya, yumva nta ntambwe ifatika yigeze iterwa mu gukurikirana ibirego bye.

Yongeyeho ko mu ntangiriro z’iki cyumweru hongeye gukwirakwizwa andi makuru avuga ko amuharabika, aho avugwaho kuba aherutse gusambanira mu bwiherero bw’akabari yari yakoreyemo gaherereye Kicukiro. Ibi ngo byatumye ashaka kubonana n’ubuyobozi bwa RIB kugira ngo amenye impamvu ikirego cye kidahabwa umurongo.

Sonia yavuze ko yagerageje guhamagara Umuvugizi wa RIB ariko ntibyamukundira, nyuma ajya ku cyicaro cya RIB asaba kubonana n’ubuyobozi bukuru. Gusa ngo yasubijwe ko adashobora kubonana na bo adafite gahunda (appointment), asabwa kuzabanza kuyisaba.

Ni muri urwo rwego DJ Sonia yavuze ko yumva atazi indi nzira yakurikiza kugira ngo abone ubutabera, agaragaza ko yanatangiye koherezwa ubutumwa bumuburira ko naramuka asubiye ku kazi ashobora kugirirwa nabi.

Mu gusoza ubutumwa bwe, yibajije niba yakomeza gutegereza, ahunga igihugu cyangwa se akitabaza Umukuru w’Igihugu.

“Nkore iki ngo mbone ubutabera? Mpunge se? Cyangwa nitabaze Nyakubahwa Perezida wa Repubulika?” ni bimwe mu bibazo yasoje abaza.

Kugeza ubu, RIB ntiragira icyo itangaza ku byo DJ Sonia yavuze, ndetse nta gisobanuro kiratangwa ku mpamvu avuga ko ibirego bye bimaze imyaka itatu bitarakemurwa.