u Rwanda mu bihugu byakuriweho kwishyura umwenda wa IMF

U Rwanda rwashyizwe ku rutonde rw’ibihugu 25 Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (FMI/IMF)  cyasoneye kwishyura umwenda mu mezi atandatu,  kubera ingaruka z’ubukungu n’imibereho rusange zikomeje guterwa n’Icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19).

Inama  y’Ubuyobozi Nshingwabikorwa yatangaje ku wa Mbere tariki 13 Mata 2019, ko ibihugu byoroherejwe kwishyura umwenda bizakomeza kwishyura nyuma y’amezi atandatu ari imbere mu gihe iki cyorezo cyaba kimaze guhosha.

Umuyobozi FMI Kristalina Georgieva, yagize ati: “Ibi birafasha abanyamuryango bacu bakennye cyane, kuziba icyuho k’inguzanyo bagombaga kwishyura mu mezi atandatu ari imbere kandi bazarushaho kwegeranya ubushobozi bwo gukoresha mu buvuzi bwihutirwa n’ibindi bikorwa by’ubutabazi bw’ibanze.”

Ibindi bihugu byasonewe birimo Afghanistan, Benin, Burkina Faso, Repubulika ya Centre Afrique, Chad, Ibirwa bya Comores, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Dominican Republic, Gambia, Guinea, Guinea-Bissau, Haiti, Liberia, Madagascar, Malawi, Mali, Mozambique, Nepal, Niger, São Tomé & Príncipe, Sierra Leone, Solomon Islands, Tajikistan, Togo, na Yemen.

Korohereza imyenda bimwe mu bihugu izaterwa inkunga na gahunda ya IMF yiswe ‘Catastrophe Containment and Relief Trust’ (CCRT), yashyizweho bwa mbere mu kurwanya icyorezo cya Ebola muri Afurika y’Iburengerazuba mu 2015, ikaba yarasubitswe kugira ngo ifashe ibihugu kurwanya COVID-19.

Kuri ubu iki kigega gifite miliyoni 500 z’amadorari y’Amerika, yabonetse ku bufatanye n’ibihugu by’ u Buyapani, u Bwongereza, u Bushinwa n’u Buholandi yo kuziba icyuho cyaterwa n’ibihugu byasonewe kwishyura.