Inama y’Abakuru b’Ibihugu yigaga ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i Luanda kuri uyu wa Gatatu, tariki 23 Ugushyingo 2022, yafashe imyanzuro ko inyeshyamba za M23 zigomba gushyira intwaro hasi mu maguru mashya.
Iyi nama yateranye ku butumire bwa Perezida wa Angola akaba n’umuhuza mu bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, João Manuel Gonçalves Lourenço.
Yitabiriwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye akaba ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya akaba ari na we muhuza washyizweho na EAC ngo ayobore ibiganiro bya Nairobi na Minisitiri w’Ububnayi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Vincent Biruta.
Hari kandi Michelle Ndiaye intumwa yihariye ya Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe akaba n’umuyobozi w’ibiro bya Afurika Yunze Ubumwe muri RDC n’abandi.
Intego nyamukuru y’iyi nama ngufi kwari ugushyiraho ingengabihe y’iyubahirizwa ry’ibikorwa byihutirwa birimo guhagarika imirwano kwa M23 no kuva mu bice yigaruriye mu maguru mashya. Ikindi ni ugukomeza guhuza ibikorwa by’ibiganiro bya Nairobi na Luanda.
Abakuru b’ibihugu bagaragaje ko bahangayikishijwe n’uko ibitero bya M23 bikomeje intwaro zikomeye ziyibashishwa kugira imbaraga ku ngabo za leta ya RDC.
Abitabiriye iyi nama bategetse ko ibitero byose bihagarikwa by’umwihariko ibyo M23 igaba ku ngabo za RDC na MONUSCO uhereye ku wa 25 Ugushyingo 2022 saa kumi n’ebyiri.
Basabye ko imyanzuro y’Inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yabaye ku wa 21 Mata n’iyo ku wa 20 Kamena (i Nairobi) yubahirizwa hamwe n’ ngengabihe y’ibikorwa yemerejwe i Luanda ku wa 6 Nyakanga 2022; imyanzuro y’inama idasanzwe y’abagaba b’ingabo ba EAC yabereye i Bujumbura ku wa 8 Ugushyingo 2022.
Iyi nama kandi yemeje ko abasirikare bo mu mutwe w’ingabo uhuriweho na EAC bakomeza koherezwa muri RDC naho inyeshyamba za M23 zikava mu duce zafashe zigasubra mu birindiro byazo bya mbere mu gace ka Sabyinyo ku ruhande rwa RDC maze hagashyirwaho agace zitagomba kurenga bigizwemo uruhare n’ingabo za EAC, iza MONUSCO n’iza leta.
Imitwe y’iterabwoba nka FDLR-FOCA, inyeshyamba za Red-Tabara, ADF n’indi yose ikorera ku butaka bwa RDC yasabwe gushyira intwaro hasi igatangira gusubira iwabo nk’uko byafashweho umwanzuro mu biganiro bya Nairobi.
Ibiganiro hagati ya leta ya Congo n’inyeshyamba bigomba gusubukurwa kimwe n’ibihuza RDC n’u Rwanda kugira ngo umubano mu bya dipolomasi wongere kugarurwa kimwe n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.