Iby’Ariana Grande na Ethan Slater byamaze kurangira

Umuhanzikazi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga Ariana Grande n’umukinnyi wa filimi n’ikinamico Ethan Slater ngo bamaze igihe batandukanye mu ibanga, nyuma y’igihe bari bamaze bakundana mu buryo bwakuruye cyane ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye.

Amakuru aturuka ku bantu ba hafi yabo yatangajwe na TMZ,avuga ko bombi bafashe icyemezo cyo gutandukana nyuma yo kuganira no gusuzuma neza uko umubano wabo uhagaze, basanga ari byiza kuwuhagarika. Nubwo batandukanye, bivugwa ko bagikomeza kuba inshuti kandi bashyigikirana mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Aba bombi batangiye kugarukwaho mu itangazamakuru mu 2023 ubwo bakoranaga mu mushinga wa filimi y’umuziki Wicked. Icyo gihe, bombi bari bamaze gutandukana n’abo bashakanye mbere, ibintu byatumye umubano wabo ukurura ibitekerezo byinshi ku isi yose. Nyuma yaho, bagiye bagaragara mu bikorwa bitandukanye bari kumwe, birimo gusohokana i New York no gusura Disney, ibintu byakomeje gushimangira ko bari mu rukundo.

Mu mpera za 2023, raporo z’itangazamakuru zavugaga ko umubano wabo wari warakomereye cyane, ndetse ko batangiye no kuba mu nzu imwe i New York, bigaragaza ko bari bageze ku rwego rukomeye rw’urukundo.

Icyakora, mu bihe bya vuba, Ethan Slater ntiyagiye agaragara mu bikorwa bimwe na bimwe bya Ariana Grande, harimo n’ibitaramo byo kumurika album ye Eternal Sunshine, ibintu byatangiye gutuma abantu bibaza ku hazaza h’umubano wabo.

Nubwo bemeje gutandukana, amakuru avuga ko byakozwe mu mahoro no mu bwumvikane, nta makimbirane akomeye yabaye hagati yabo. Bombi bahisemo gukomeza ubuzima bwabo buri wese ku giti cye, ariko bagakomeza kubahana no gushyigikirana.