Nimwiza Meghan azibukirwa kuki muri Miss Rwanda?

Nimwiza Meghan wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2019,yatangaje ko hari byinshi yungutse ndetse nawe hari ibyo yishimira yafashije abaturage birimo kuvuza abantu 50 no gukora ubukangurambaga ku buhinzi ibindi ko hakiri igihe cyo kubigeraho.

Image result for nimwiza meghan

Yadusangije icyo ikamba ryahinduye ku buzima bwe

Ati”Icyo ryahinduye ku buzima bwanjye  ni byinshi, naramenyekanye ,ubuzima bwanjye bwamenywe na boss. Iyo ukimara kuba icyamamare biragorana kumenya uko witwara mu rugo no hanze yo mu rugo ibyo byose byakunze kunaniza.Ntabwo byoroha kuba Miss w’igihugu ku bw’inshingano nyinshi hari aho uhura n’imbogamizi gusa icyambere ni ugufata umwanzuro.”

Related image

Ibyo yifuzaga kugeraho

Ati”Ni byinshi cyane,  kuba natambutsa ubutumwa mu bantu benshi bakanyumva ni inyungu iruta izindi, nabonye uburyo bwiza  buzamfasha  kugera kuri byinshi binyuranye. Nifuzaga kugera kuri byinshi bimwe nabigezeho ibindi ntibiraza.Ntunze imodoka, ndahembwa ,ibindi nifuzaga gukora umushinga wanjye ,kuvuga rikijyana no gutanga ubufasha kandi ndacyakora. Hari abana 50 navuje mu karere ka Nyamagabe  hari abana 8 nafashije kwiga batishoboye batari bafite icyizere cyo kuziga.”

Urwibutso afite kuri Miss Rwanda ngo ni uburyo iri rushanwa rihindura ubuzima bw’umuntu.Yahakanye amakuru y’uburiganya buvugwa muri Miss Rwanda ko we ngo ntabyo yabonyemo.

Imbogamizi yahuye nazo ngo yabanje kubangamiorwa no kumenyekana byatumye avugwaho byinshi byiza n’ibibi arabyihanganira.

Meghan abaye umukobwa wa 4 mu mateka y’igihugu uzahagararira u Rwanda ku rwego rw’isi kandi ngo yiteguye kuruhesha ishema.Ati”ngiye gushyira itafari ku by’abandi basize bubatse.”Mu kurushaho kwitwara neza muri Miss world iteganyijwe ngo hari inama yagiriwe n’abamubanjirije birimo ukwigirira icyizere,kugira umuco no kurwanirira ishyaka igihugu.

Related image

Nyuma yo gutanga ikamba yemeza ko hari byinshi bimutegereje azakora birimo amasomo gukomeza umushinga we mu by’ubuhinzi n’ibindi.

Umushinga Nimwiza yari afite watambutse muri Miss Rwanda byari ugushishikariza urubyiruko kujya mu buhinzi.Ati”Nagiye mu bigo by’amashuri  binyuranye kuhatangiza uturima tw’igikoni kandi turanabikurikirana gusa hari ikibazo cyo kudasangira amakuru mu buhinzi. Ku bufatanye na USAID hari imishinga abanyeshuri bamuritse mu buhinzi izaterwa inkunga .”

Miss Nimwiza yemeza ko waba umuhinzi kandi ugasa neza ngo kuba umusirimu, by’umwihariko kuba Miss ntibyabuza guhinga.Nyuma yo gutanga ikamba yifuza gukomeza amasomo mu buhinzi.