Umuhanzi Gisa cy’Inganzo agiye kurushinga n’inkumi bamaranye umwaka urenga bakundana

Umuhanzi Gisa James uzwi ku izina rya Gisa cy’Inganzo agiye kurushinga n’inkumi bamaranye umwaka urenga bakundana.

Kuri uyu wa 20 Nzeri 2020 nibwo Gisa cy’Inganzo yasohoye impapuro ziteguza ubukwe afite n’umukunzi we Barindisezerano Jackin.

Mu kiganiro Gisa yagiranye na IGIHE, yahishuye ko uyu mukobwa bamaze umwaka urenga bakundana. Batangiye inzira ibaganisha ku kubana ubwo yari afunguwe muri Mata 2019.

Gisa avuga ko urukundo rwabo rwavomerewe cyane igihe yari afunzwe, uyu mukobwa yamubaye hafi amuha urukundo rwatumye ubwo yafungurwaga ahita afata icyemezo cyo kumukunda uruzira uburyarya.

Gisa yagize ati ”Twari tuziranye na mbere, igihe nari mfunze ni umwe mu bambaye hafi. Uyu ni umusaruro w’icyo nakwita urukundo nyarwo.”

Ubukwe bwa Gisa cy’Inganzo nkuko bigaragara ku mpapuro zibuteguza buteganyijwe tariki 1 Mutarama 2021.

Video nziza zagushimisha