I&M Bank yishyuriye Abanyagicumbi 1000 ubwisungane mu kwivuza

I&M Bank Rwanda yifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Gicumbi mu muganda rusange ngaruka kwezi wo kuri uyu wa gatandatu, yishyurira abagera ku 1000 bo mu mirenge ya Nyamiyaga, Rutare na Rukure ubwisungane mu kwivuza.

Ni umuganda wabereye mu murenge wa Nyamiyaga, akagali ka Jamba ho mu ntara y’Amajyaruguru, aho abakozi ba I&M Bank Rwanda bafatanyije n’abaturage mu kubakira utishoboye, no gukora utirima tw’igikoni.

Iyi banki kandi yanishyuriye abaturage 1000 bo mu mirenge itatu y’akarere ka Gicumbi ‘Mituelle de Sante’.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bwashimiye iyi banki yafashije abaturage bagatuye kubona ubwisugane mu kwivuza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gicumbi bwana Epimaque Mpayimana yavuze ko bagendera ku mikoro, ngo bahitemo abafashwa.

Ati “Abaturage baba barimo ibyiciro bitandukanye, hari ababa bifashije biboroheheye kuyiyishyurira, ariko na none hari abo biba bigaragara ko bakeneye inkunga. Duhera kuri abo ngabo bashobora kwiyishyurira.”

Mu nama yabaye nyuma y’umuganda, Umuyobozi mukuru wa I&M Bank Robin Bairstow yavuze ko inzira u Rwanda rwafashe yo kwishakamo ibisubizo, ikomeje guteza imbere abaturage.

Ati “Binyuze mu muganda, u Rwanda rwerekanye ko abantu bashyize hamwe bagera kuri byinshi, kandi ko buri umwe aba afite icyo yakora mu iterambere ry’igihugu. Banki ya I&M ishishikajwe no gukomeza kuzamura imibereho y’abaturage.”

Buri wa gatandatu usoza ukwezi, hirya no hino mu gihugu hakorwa umuganda rusange, aho abayobozi mu nzego zitandukanye, inzego z’umutekano n’abaturage bahurira ku gikorwa cyateguwe bagakora imirimo y’amaboko.

Umuyobozi mukuri wa I&M Bank yifatanyije n’abaturage mu muganda