Perezida Kagame yifurije abagore umunsi mwiza

Perezida Paul Kagame yifurije abagore umunsi mwiza, ashimangira ko ari kumwe nabo mu rugamba rwo guharanira uburinganire mu buryo bukwiye.

Tariki ya 08 Werurwe buri mwaka, Isi yose yizihizaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abagore.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yagize ati “Ndashima abagore bose bo mu Rwanda no ku Isi yose kuri uyu munsi w’ingenzi. Turi kumwe mu rugamba rwo guharanira uburinganire mu buryo bukwiye.”

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Ntawe uhejwe: Guhanga udushya n’ikoranabuhanga biteza imbere uburinganire.”

Mu bihe bitangukanye Umukuru w’Igihugu agaragaza ko  ko buri wese afite uruhare asabwa kugira mu guharanira ko ubusumbane bushingiye ku gitsina no guhezwa kwa bamwe birandurwa, kuko nta mwanya bifite mu hazaza heza h’igihugu.