Amateka ya Yevgeny Prigozhin wari umuyobozi wa Wagner

Kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kanama 2023, nibwo hamenyekanye inkuru ko Yevgeny Prigozhin wari umuyobozi w’umutwe w’abacanshuro wa Wagner, yahitanywe n’indege yaguye mu Majyaruguru y’umurwa Mukuru Moscow yerekeza mu Mujyi wa Saint Petersburg mu Burusiya.

 Yevgeny Prigozhin yafatwagwa nk’umuyobozi wa Perezida Putin aho yari azwi ku izina rya ‘PUTIN’S CHEF’.

Prigozhin ni we wiyitiriye gushinga umutwe wa  Gisirikare wa Wagner.

Tariki 26 Nzeri 2022, Prigozhin yavuze ko yashinze itsinda rya Wagner mu rwego rwo gushyigikira ingabo z’Uburusiya mu ntambara yabereye i Donbas, muri Gicurasi 2014.

Kuva icyo gihe, ibikorwa byabo byagutse bikwira mu turere twinshi two muri Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati.

Ku ya 23 Kamena 2023, yakoresheje itsinda rya Wagner kugira ngo atangire kwigomeka ku buyobozi bw’ingabo z’Uburusiya, ashinja Minisiteri y’Ingabo kuba yararashe abasirikare ba Wagner.

Itsinda rya Wagner ryafashe umujyi wa Rostov-on-Don mu Burusiya yerekeza i Moscou, nyuma gato ku munsi wakurikiyeho nibwo Prigozhin yemeye kwimukira muri Belarus maze ibyaha aregwa byo kwigomeka bivanwaho.

Ese Prigozhin yari muntu ki?

Tariki ya 1 Kanema 1961 nibwo Violetta Prigozhina yibarutse Yevgeny Viktorovich Prigozhin wavukiye kandi akurira i Leningrad (ubu ni St. Petersburg) muri Soviet Union.

Se yapfuye hakiri kare, bityo nyina ahitamo kumujyana kwa nyirakuru.

Mu gihe yigaga, Prigozhin yifuzaga kuba umukinnyi wabigize umwuga wo gusiganwa ku maguru.  Icyakora, umwuga we muri siporo amaherezo ntiwagezweho. Mu Ugushyingo 1979, Prigozhin w’imyaka 18 y’amavuko yafashwe yiba ahabwa igihano nsimburagifungo. Nyuma yimyaka ibiri, mu 1981, yongeye gufatwa yiba, akatirwa igifungo cy’imyaka cumi n’ibiri kubera ubujura, uburiganya, no kugira uruhare mu rubyiruko mu byaha. Mu 1988 yababariwe, arekurwa mu 1990. Muri rusange, yamaze imyaka icyenda afunzwe.

Ubuzima bwe bwite

Prigozhin yashakanye na Lyubov Valentinovna Prigozhina, umufarumasiye akaba n’umucuruzi, uyu muore afite ikigo nderabuzima mu karere ka Leningrad na hoteri ya butike yitwa Crystal Spa & Residence yatsindiye igihembo cya Perfect Spa Project mu 2013.

Aba bombi bafitanye abakobwa babiri: Polina, wavutse 1992 na Veronika, wavutse 2005, n’umuhungu Pavel , wavutse haba mu 1996 cyangwa 1998. Mu bitero bya Ukraine, abana ba Prigozhin bimukiye mu bihugu by’Uburayi. Ku ya 20 Gashyantare 2022, umukobwa wa Prigozhin Veronika yitabiriye amarushanwa yo kugendera ku mafarasi muri Espagne.

Nyina wa Prigozhin, Violetta Prigozhina, yahoze ari umuganga akaba n’umwarimu, akaba na nyir’amategeko muri iki gihe wa Concord Management and Consulting LLC kuva mu 2011.

Ese byaba byagenze gute kugira ngo Yvegeny Pregozhin yitabe Imana.

Ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki ya 23 Kamena  2023, nibwo abayobozi bashinzwe iby’indege mu Burusiya bavuze ko Prigozhin yapfuye azize impanuka y’indege. Ikigo cy’indege cy’Uburusiya Rosaviatsia cyatangaje ko Prigozhin yari umwe mu bantu 10 bari mu ndege yakoze impanuka ubwo yavaga i Moscou yerekeza i St Petersburg. Ibi byabaye nyuma y’amezi abiri Prigozhin ayoboye abarwanyi be mu myigaragambyo y’igihe gito yo kurwanya ubuyobozi bw’ingabo z’Uburusiya.

Muri 2022 Prigozhin yahawe igihembo k’ishimwe n’Uburusiya, igihembo kizwi kw’izina ry’Intwari ya federasiyo y’Uburusiya. Yanahawe kandi ibihembo birimo kuba Intwari ya Repubulika y’abaturage ya Donetsk no kuba Intwari ya Repubulika yabaturage ya Luhansk

Valens NZABONIMANA