Perezida Kagame yasuye Zambia

Perezida Kagame yageze mu murwa mukuru w’ubukerarugendo wa Zambiya, Livingstone , aho yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri.

Ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Harry Mwaanga Nkumbula yakiriwe na Perezida Hakainde Hichilema wa Zambiya.

Perezida Kagame yaherukaga muri Zambia muri 2019 ubwo yifatanyaga na Edgar Lungu wari perezida icyo gihe gutangiza ikigo cya Afrika cy’Intego z’Iterambere rirambye (SDGs).

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro bivuga ko abakuru b’ibihugu byombi baragirana ibiganiro bibera mu muhezo, nyuma hagakurikiraho inama z’intumwa zyibihugu byombi.

Nyuma y’ibiganiro by’ibihugu byombi,harashyirwa umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) n’ikigo gishinzwe kwinjiza imisoro cya Zambiya (ZRA).

Ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Harry Mwaanga Nkumbula,perezida Kagame yakiriwe na Perezida Hakainde Hichilema wa Zambiya

Harasinywa kandi amasezerano ku bijyanye n’abinjira n’abasohoka, ayo mu rwego rw’ubuzima, guteza imbere ishoramari hagati y’ikigo gishinzwe iterambere muri Zambiya (ZDA) n’ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda (RDB); ubufatanye mu bijyanye n’ubuhinzi; ubufatanye mu bijyanye n’uburobyi no guteza imbere ubworozi; n’ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari.