Minisiteri y’Ubutabera yasabye Abanyamategeko kugira ubushishozi mu masezerano y’ubwubatsi

Minisiteri y’Ubutabera irasaba abanyamategeko kujya bashihoza mu bijyanye n’amasezerano y’ubwubatsi, kuko bishora Leta mu manza igahura n’igihombo.

Minisiteri y’ubutabera igaragaza ko imanza zikunze kwakirwa ari izijyanye n’amasezerano y’ubwubatsi yakozwe nabi, aho akenshi usanga ayo masezerano akorwa atakorewe inyingo ihagije bityo umutungo wa Leta ukahatikirira.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel arasaba abanyamategeko kujya bashihoza mu bijyanye n’amasezerano y’ubwubatsi.

Yagize ati “Ibijyanye n’ubwubatsi bitwara Leta amafaranga menshi ni yo masezerano akomeye atwara Leta amafaranga menshi.  Iyo rero ayo masezerano yanditswe nabi bikavamo ingaruka zuko Leta iri butsindwe  iyo yagiye mu rubanza, amafaranga atakarira muri ibyo ni menshi cyane ugereranyije n’andi masezerano abantu bagenda bakora, ku buryo ari ngombwa ko tuyibandaho cyane kugira ngo amafaranga ya Leta adatakarira mu gutsindwa mu manza Leta yari gutsinda iyo  amasezerano aba yanditse neza, cyangwa yaranakurikiranwe neza mu kuyashyira mu bikorwa.’’

Hari bamwe mu banyamategeko baganiriye n’itangazamakuru rya Flash, bavuga ko bamwe muri bo bagira ubunebwe mu gusoma ibigize amasezerano ajyanye n’ubwubatsi, bityo ko bibahaye umukoro wo kujya babikorana ubushishozi birinda ko nabo byabagiraho ingaruka.

Hategekimana Alphonse ushinzwe amategeko muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yagize ati “Birakorwa ariko si hose. Minisitiri yatwibukije ko dukwiye kwirinda kuko akenshi usanga abanyamategeko badasoma amasezerano, bagateza Leta ibihombo. Ibyo dukwiye kubyirinda.’’

Nyiransengiyumva Adeline umunyamategeko w’Akarere ka Kamonyi  ati “Hari igihe umunyamategeko amasezerano amugeraho akayasinya atasomye ibibazo bikavuka, ni ngombwa rero ko nk’umunyamategeko akwiye kujya asoma amasezerano mbere yo gusinya mu rwego rwo kwirinda ibibazo bishobora kuvuka.’’

Muri raporo y’igihembwe cya Kabiri (2) cy’umwaka wa 2020-2021, Minisiteri y’Ubutabera yashyikirije Minisitiri w’Intebe, igaragaza ko kugeza ubu Leta imaze kugaruza miliyari 5, naho miliyari 10.5 ntizirishyurwa.

Ni mu gihe hari miliyari 7 zishobora kutazagaruka, bitewe n’uko abahombeje Leta nta mitungo bafite igaragara.

AGAHOZO Amiella