Abarwayi ba SIDA baracyahabwa akato

Urugaga rw’ababana n’ubwandu, rwasabye komisiyo ishinzwe imibereho myiza y’abaturage mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite, gufasha kongera imbaraga mu bukangurambaga kugirango ibyuho bigaragara bizibwe.

Ubushakashatsi bwakozwe kubufatanye n’urugaga Nyarwanda rw’abafite virusi itera SIDA, bugaragaza ko ikigero cy’akato gahabwa abafite ubwandu cyagabanutse kikagera kuri 82%.

Ahanini Ngo byatewe n’ingamba zitandukanye zashyizweho na leta y’u Rwanda zo kurwanya SIDA mu bihe bitandukanye.

Gusa nanone ngo haracyari ibyuho bigaragara bishobora kugira ingaruka ku iterambere ry’igihugu nk’uko bisobanurwa na Mporanyi Theobald impuguke akaba n’umushakashatsi ku buzima.

Yagize ati “Turangaye ubwandu bwazamuka, icya kabiri twapfusha abantu benshi kandi iyo dupfushije abantu tugira impfubyi nyinshi, ndetse n’iyo badafata imiti neza baranegekara ntibabashe gukorera igihugu.”

Raporo y’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC ya 2021 igaragaza ko ubwandu buri kwiyongera ariko igiteye impungenge nuko buri kwibasira urubyuriko kurusha abakuze.

Madam Muneza Sylivie uyobora urugaga rw’ababana n’ubwandu bwa SIDA mu Rwanda agaragaza ko akato kakigaragara kibasiye urubyiruko mu bigo by’amashuri bituma ubwandu bashobora kubukwirakwiza cyane Kuko hari n’amashuri aheza abafite ubwandu.

Yagize ati “Iyo bari kwinjira mu kigo, abana bagira ubwoba bigatuma batayijyana umubyeyi akaba azi ko umwana anywa imiti ariko atayinywa.”

Madam Muneza Sylivie asaba komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite gufasha mu kongera imbaraga mu bukangurambaga n’ishyirwaho ry’izindi ngamba zagira uruhare mu gukumira ikwirakwira ry’ubwandu bwibasiye urubyiruko.

Yagize ati “Icyo twifuza ko yadufasha n’uko nibura habaho amabwiriza agenga abana bafata imiti ku bigo by’amashuri babamo, hakabaho n’umuntu waba ashinzwe gukurikirana ubuzima bw’umwana gusa singombwa ko uwo muntu yaba afite virusi itera SIDA.”

Depite Uwamariya Odette uyobora Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage avuga ko iki ari ikibazo gikwiye guhagurukirwa n’inzego zitandukanye hafatwa ingamba mu nyungu rusange z’igihugu bityo ko bagiye kubiganiraho n’inteko rusange.

Yagize ati “Ubusanzwe ibyo komisiyo isesenguye ibigeza ku nteko rusange nayo igafata umwanzuro, ntekereza rero ko bizaba umwanya mwiza kugira ngo tuganire n’izo nzego kugira ngo turebe ukuntu aho hakigaragara intege nke hakongerwa imbaraga.”

Ubu bushakashatsi Kandi bugaragaza ko abafite virusi itera SIDA bangana na 50% bahatirwa kugaragaza uko bahagaze cyane cyane mu mabanki no mu madini n’amatorero bituma akato kadashira mu muryango nyarwanda.

Urugaga rw’abafite virusi itera SIDA ruvuga ko rufite abanyamuryango 140,000 mu gihugu hose.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad