Amasendika y’abakozi ntiyemeranya n’abavuga ko umushahara fatizo waca intege abashoramari

Mu gihe amasendika y’abakozi mu Rwanda akomeje kotsa Leta igitutu ngo ishyireho umushahara fatizo, abasesengura iby’ubukungu bo bagaragaza ko gushyiraho umushahara fatizo bisaba kwigengesera kugirango bidasubiza inyuma ishoramari.

Imyaka igiye kuba ine Inteko Ishinga Amategeko ivuguruye Itegeko ry’Umurimo mu Rwanda, ariko igumishamo ingingo ivuga ko hagomba kujyaho umushahara fatizo ariko ukagenwa n’Iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano.

Abatari bacye mu bakozi bagaragaza  umushahara fatizo nk’ igisubizo cy’ibibazo by’imibereho badakemura kubera guhembwa umushahara utajyanye n’igihe.

Umwe ati “N’abafite imishahara fatizo yabo ndacyeka ntabwo ihagije kuko ibintu uko bwije nuko bucyeye amafaranga agenda ata agaciro.”

Undi ati “Ibigezweho uyu munsi haba ubwumvikane hagati y’umukozi n’umukoresha buri wese uko abyumvya umuntu ashobora gukorera macye kubera ibibazo yifitiye , aho ngaho  ariko  icyo nakubwira buriya uriya  wemeye gukorera macye burya akazi agakora nabi bitewe nuko uwo mushahara ntabwo aba awishimiye mu byukuri.”

Impuguke mu bukungu Straton Habyarimana, asanga gushyiraho umushahara fatizo ari ingenzi cyane, ariko ko bisaba kwigengesera kugirango bidaca intege abashoramari.

Ati “ Icyambere umushahara fatizo ni inyungu ku baturage bo ubwabo  kubera ko icyo gihe nta muntu uguhemba munsi y’umushahara fatizo gushyiraho umushahara fatizo ntabwo bigira igihe,  bikorwa mu gihe abantu babona ko bikenewe, koko icyo tutakwirengangiza ni uko ibiciro ku masoko byarazamutse , akenshi iyo ugiye kubikora ugomba kubanza ukareba nko mu isoko wenda tuvuge nko mu isoko rya Afurika y’uburasirazuba turamutse dushyizeho umushahara fatizo nta risqué yuko umushahara ushobora kujya hejuru y’ibihugu twegeranye ugasanga abantu bagiye gushora imari muri bya bihugu bifite umushahara twakwita ko ari muto?”

Impuguke mu bukungu Straton Habyarimana

Ku rundi ruhande ariko amasendika y’abakozi yo ntiyemeranya  n’abavuga ko gushyiraho umushara fatizo byaca intege abashoramari. Bwana Ntakiyimana Francois ni umunyamabanga mukuru wa COTRAF inganda n’ubwubatsi.

Ati “Ntabwo ari uko tubibona kuko n’abo bashoramari mu bihugu baturukamo bo bavuye kuri salaire Minimum interprofessionelle grantit bagera kucyo bita salaire de croissance bo bizeye ko imishahara uhari noneho batangira kuvuga bati uko ubukungu buzamuka natwe niko tuzamuka, iyo bavuze ikibazo cy’ubukungu ntabwo ubwo bukungu bushobora gutera imbere mugihe icyo bita classe intermediaire kimeze nabi ntabwo uzaza ngo ushore imari wenda mu nganda zikora imyenda, iyo myenda ninde uzayigura mugihe wa mukozi adashobora kubona umushahara?”

Ku ruhande rw’abashoramarai bamwe mu ribo babwiye itangazamakuru ryacu ko nabo basanga Leta ikwiye gushyiraho umushahara fatizo ariko ngo hari ibikwiye kuziganwa ubushishozi. Nkurunziza Muhamed ayobora Kompanyi, Four FiVE LTD itanga servise zo kwandika imitungo kuri ba nyirayo no kuyigaruza mu gihe yibwe.

Ati “Twe rero nk’abikorera kugena umushahara fatizo mbona ari ngombwa ariko nanone hakaba ibyo mbona byagenderwaho, ni ukuvuga ngo niba ari umukozi wo mu rugo agire umushahara fatizo agenerwa niba ari umufundi agire umushahara fatizo agenerwa, nimba ari umubaji ni ukuvuga ngo hajyaho itegeko rifata buri bwoko bwose bw’umurimo rikagena umushahara ku buryo hatazagira umukozi ushwana n’umukorehsa.

Nkurunziza Muhamed ayobora Kompanyi, Four FiVE LTD

Umushahara fatizo u Rwanda rwagize umaze imyaka isaga 40 ugiyeho, wateganyaga ko umukozi wese ukorera abandi mu gihugu, atagomba guhembwa munsi ya 100 Frw ku munsi.  Abarebera ibintu ahirengeye bagaragza ko kudashyiraho umushahara fatizo bigira ingaruka  ku bukungu bw’igihugu by’umwihariko ku mibereho y’abakozi n’imiryango yabo. Icyakora kurundi ruhande abasesengura iby’ubukungu bo banagaragaza impungenge z’uko ibiciro bishobora kuzamuka kubera gushyiraho umushahara fatizo, ubukungu bukaba bubi aho kumera neza.

HAKIZAMANA Daniel