Gasabo: Igihembwe cy’ihinga 2022 B cyatangijwe abahinzi baremwa agatima

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, cyasabye abahinzi guhinga kare kandi bagakoresha inyongeramusaruro uko bikwiye mu gihembwe cy’ihinga cya 2022 B cyatangiye kuri uyu wa Kane tariki 10 Gashyantare 2022.

Icyizere cy’imvura ihagije kandi biteganijwe ko izagwa kare muri aya mezi y’itumba agize igihembwe cya kabiri cy’ihinga, niyo yatumye mu Karere ka Gasabo batangiza  icyo gihembwe hakiri kare mu Murenge wa Bumbogo muri site y’ihinga ya Karama, ahazahingwa ibishyimbo kuri Ha 84.

Guhinga hakiri kare kandi bagakoresha ifumbire y’imborera n’iva mu ruganda ninayo nama abahinzi muri rusange bagirwa n’ikigo RAB.

Bwana Norbert Sendege ni umuyobozi wa RAB Station ya Rubirizi.

Yagize ati“Kugira ngo iyi mvura irimo kugwa itaducika, murabibona ko n’ubutaka ubwabwo bufite amazi bwabonye imvura ihagije kandi ni n’imvura izakomeza. Akaba ari yo mpamvu twahinze hakiri kare umusaruro uzaboneke ari mwiza.”

Yakomeje agira ati“Icyo dusaba abahinzi ni uko bakoresha inyongeramusaruro, ifumbire y’imborera burya ni ngombwa cyane irakenerwa kugira ngo ifate ubutaka bumere neza. Hanyuma n’ifumbire mvaruganda kuri iriya myunyu iba ifite kugira ngo igihingwa gishobore gukura vuba mu buryo bwihuse.”

Abahinzi bo mu Karere ka Gasabo bavuga ko biteguye guhinga kare  n’ubwo batarashira impumpu z’ibyababayeho mu gihembwe cy’ihinga cya 2022 A, aho bahinze imvura ikaba nke bikabaviramo kurumbya.

Icyakora amakuru y’uko noneho imvura izagwa arabarema agatima.

Nivuga Celestin yagize ati“Ubushize twarahombye rwose! Iyo urebye aha hantu hose hahinzwe abasaruye ni bakeya, dukurikije amakuru turi guhabwa n’inzego zibishinzwe zireba iby’imvura, turumva dufite icyizere.”

Birikumana Kamarade Venuste we ati “Ariko abantu bahinze nyuma barimo barareba ibyo tugiye gukora bakavuga ngo ba bantu nibo bejeje bonyine  none bongeye guhinga? Buriya hari amakuru bafite.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo busaba abahinzi bo muri ako Karere by’umwihariko abo kuri site y’ubuhinzi ya Karama basanzwe bari mu matsinda, gushyira imbaraga mu kwibumbira muri Koperative.

Madamu Umwari Pauline Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Gasabo, avuga ko  bizabafasha gushyira ibikorwa by’ubuhinzi mu bwishingizi bityo n’ikiza cyakongera kubibasira bakagobokwa n’ubwishingizi.

Ati “Nka sizoni ishize yahuye n’izuba imyaka iruma, ariko bakoze Koperative biri bubafashe kujya mu bwishingizi…hagize n’ikiza kiza icyo ari cyo cyose bazatabarwe n’ubwishingizi.”

N’ubwo abahinzi basabwe gukoresha inyongeramusaruro, bo bagaragaza impungenge z’izamuka ry’ibiciro byazo ko bishobora gukoma mu nkokora imigendekere y’ubuhinzi mu gihembwe cy’ihinga batangiye.

Birikumana Kamarade Venuste “Iri hejuru cyane kandi tubona abaturage ubushobozi bwabo bwo kugura ifumbire ari bugufi.”

Nivuga Celestin we ati “Usanga ubushobozi bw’abaturage bigoranye, kuko ikilo gihagaze 800 cyari 600.”

Kuri iyi ngingo ikigo RAB kiramara impungenge aba bahinzi ko amabwiriza ya minisitiri w’ubuhinzi ashyiraho ibiciro by’inyongeramusaruro biriho nkunganire ya leta, bigomba gukurikizwa  ku buryo bitazagora umuhinzi.

Norbert Sendege uyobora RAB Station ya Rubirizi niwe ukomeza.

Ati “Ntabwo rero  igiciro kiri hejuru cyane mu buryo bukabije leta yagize icyo yunganira abahinzi ubwo ahasigaye ni ah’abahinzi bashyireho akabo.”

Mu gihembwe cy’ihinga 2022 B mu karere ka Gasabo barateganya guhinga ibigori kuri Ha sizaga 800 ndetse n’ibishyimbo kuri HA zisaga gato 1000  RAB Station ya Rubirizi ivuga ko n’utundi turere tw’umujyi wa Kigali ubutaka buzahingwaho ibyo bihingwa buyingayinga ubwo.

Tito DUSABIREMA